Hagati ya Joseph Kabila Kabange wahoze ari President wa RDC na Félix Tshisekedi uyoboye iki gihugu kurinone haravugwa mo kutavuga rumwe, nimugihe umwe abona undi nkumunyagitugu.
Joseph Kabira Kabange wahoze ayoboye Republika ya Democrasi ya Congo (RDC), we ngwabona Félix Tshisekedi wamutsimbuye nkumunyagitugu ati ndetse akwiriye “Kubihanirwa.”
Kabila umaze imyaka ine(4), yaracecetse, kuva arekuye Ubutegetsi ahagana mumwaka wa 2019 ubwo yahererekanyaga ubutegetsi yari amazeho imyaka 18 maze aza gutsimburwa n’a Félix Tshisekedi.
Uyu mugabo Kabila byavuzwe ko yarasa nurimw’icuraburindi no guceceka kudasanzwe, kumubona mu buzima bwa RDC mubijanye na Politiki, bisa nibyari bigoye murikigihe ndetse nomunzego za gisirikare dore ko afite ipeti rya Major Gen yahawe n’a leta ya RDC yamubanjirije.
Uyu mugabo ku rundi ruhande amakuru avuga ko afite umujinya Udasanzwe w’umuranduranzuzi akaba awufitiye President Félix Antoine Tshisekedi, uwo asigaye afata nk ’’Umunyagitugu ukwiriye Kubihanirwa.”
Urubuga rwa Africa Intelligence, munyandiko bashize hanze bavuga ko Joseph Kabira asigaye acungirwa hafi n’ubutegetsi bw’i Kinshasa; ibyo we afata nk’umugambi ugamije kumuhohotera cyangwa kumugirira nabi.
Gikomeza kivuga ko uyu wahoze ari Umukuru w’igihugu ca RDC, inshuro nyinshi iyo aganira n’abantu ba hafi ye avuga nabi Félix Tshisekedi yivuye inyuma.
Joseph Kabira ubwe niwe wumva yarambuwe uburenganzira bwo kujya aho ashaka mu mudendezo; bijyanye no kuba mbere y’uko agira aho ajya n’indege ye bwite agomba kubanza guhabwa uburenganzira n’Urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare muri Congo (ANR).
Urugero nko kugira ngo ajye muri Afrika y’Epfo aho asanzwe akurikiranira amasomo yo ku rwego rwa Kaminuza ndetse akanahivuriza; ngo Jean-Hervé Mbelu Mbiosha uyobora ANR abanza kujya iwe mu rugo kugira ngo abashe kugenda mu muhanda afite imodoka zimuherekeje.
Africa Intelligence kandi ivuga ko mu bindi Kabila atajya yishimira ari uko ubutegetsi bwa Tshisekedi bukomeje guhirimbanira kuvugurura pasiporo za bamwe mu bo mu muryango we; hejuru y’ibyo akaba ababazwa cyane no kuba abenshi mu bo bahoze bakorana barahunze RDC mu gihe abandi bahigishwa uruhindu.
Kabila kandi anenga Komisiyo y’amatora muri Congo Kinshasa ndetse n’Urukiko rushinzwe kurinda itegekonshinga muri iki gihugu ku kuba bari kunanirwa gutegura amatora; mu gihe habura amezi atandatu ngo abe.
Ibirenze ibyo kandi Joseph Kabira ahangayikishijwe no kuba umwuka ukomeje kuba mubi hagati y’igihugu cye n’ibihugu baturanye; by’umwihariko u Rwanda.
Tshisekedi n’abambari be barushinja guha ubufasha umutwe wa M23; ibyatumye umubano w’ibihugu byombi uzamo agatotsi.
By Bruce Bahanda, kw’itariki 07.06.2023, saa 2:00pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe. Kuri Minembwe Capital News, iz’inkuru tuzikesha Urubuga rwa AFrica Intelligence.
Kabila yatanze ubuyobozi abuha Felix none aramdigaranzuye