Uwakoraga akazi ku bumotari mu Minembwe yaraye yishwe arashwe.
Ni umusore uvuka mu gihugu cy’u Burundi, akaba yarasanzwe akorera imirimo ye yo gutwara abantu n’ibintu mu bice bya Minembwe, niwe waraye yishwe arashwe n’abasirikare bo muri brigade ya 21 ifite icyicaro gikuru mu Minembwe, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Ahar’ejo tariki ya 1/11/2024, ahagana isaha ya saa kumi zija gushyira muri saa kumi nimwe z’umugoroba ku masaha ya Minembwe na Bukavu mu Burasirazuba bwa RDC, nibwo uyu musore wari wahawe akazi ko guseha umusenyi, nakazi yarimo akora akoresheje i moto ye, nibwo yaje kuraswa n’umusirikare wo muri brigade ya 21 ahita y’itaba Imana ako kanya.
Mbere y’uko yicwa aba basirikare babanje ku muhamagara ubwo yarimo aseha uwo musenyi awuvanye mu Madegu akawujana ku Wimishashu, nawe abanza kubyanga.
Ariko nyuma yaje kongera kugaruka kuko nakazi yari yahawe, nibwo aba basirikare bahise bamufata bamushyira komanda wabo.
Nk’uko ubuhamya twahawe bubivuga, nyuma yaje gusa nushaka kwiruka mu rwego rwo kugira ngo acike nibwo umwe muri aba basirikare bari kumwe na komanda wabo yahise amurasa avamo umwuka wabazima.
Ariko kandi, hari amakuru avuga ko uyu musore w’umurundi yaba yarigeze kubaho umusirikare arinabyo aba basirikare bamuzizaga kuko yari yarabacitse.
Ubuhamya bwatanzwe bugira buti: “Uyu musore w’umurundi yari yaracitse igisirikare, yari umusirikare wa Fardc. Bamubonye ari kuri moto niko kumwirukaho. Ariko yishwe arashwe ubwo yari amaze gufatwa ashaka kwiruka.’
Aya makuru anavuga ko ubwo komanda w’ingabo za FARDC yumvaga isasu rivuze yitaye hanze ava mu biganiro yarimo munzu imbere aho yari muri ibi bice bya Madegu, kugira ngo amenye ikibaye, asanga kera wamusore warashwe yavuyemo umwuka.
Komanda icyo yakoze nk’uko ubuhamya bukomeza buvuga n’uko yahise ategeka abandi basirikare guhita bata muri yombi uyu musirikare warasanye ari nabwo yahise atabwa munzu y’imbohe iri kuri brigade.
Umusore w’umurundi waraye yishwe, byavuzwe ko yari acyumbitse ku Wimishashu, umwe mu mihana yahafi igize Komine ya Minembwe.