Uwanze kumva ntiyanze no kubona.
Umusesenguzi Girinka William Kabare uwo twaherukaga kuri Minembwe Capital News mu ntangiriro z’uyu mwaka yongeye kugaruka, maze avuga ko avuga kuri Repubulika ya demokarasi ya Congo ihora ishotora abaturanyi bayo, ngo cyane cyane Repubulika ya Kenya, Uganda n’u Rwanda.
Ni ubusesenguzi Girinka William Kabare yakoze akoresheje inyandiko, aho yaraye aziduhaye mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa mbere tariki ya 18/08/2025.
Yatangiye agira ati: “Urebye kuva perezida William Ruto yagera kubutegetsi muri Kenya, RDC yagiye ibangamira ubuyobozi bwe, hari n’ubwo itanga amafaranga ikayaha abaturage bakigaragambya bamagana ubutegetsi bwe. Ukibaza impamvu RDC ibangamira imiyoborere y’ibihugu by’ibituranyi, bikakukuyobera.”
Yavuze ko iyo itamaganye Kenya yamagana Uganda, uti naho u Rwanda rwo yarugize nk’umuturanyi w’Umwonesheji!!!!
Aha niho yahise yibaza iki kibazo kigira kiti: “Ese RDC abaturanyi bayo bose bo muri Afrika y’i Burasirazuba bose ni babi, uretse u Burundi?” Igisubizo natanga ni “Oya,” kubera ko ahubwo u Burundi nibwo bwonyine bugendera mu mafuti ya RDC, bushigikira ubwicanyi ikorera abanyagihugu bayo, kandi nabwo bucyumbikiye umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Avuga ko RDC n’u Burundi kwaribyo bihugu bibiri byonyine bidatanga n’umusanzu muri EAC, bityo ngo ni ibihugu bifite amafuti areshya.
Yavuze kandi ko ubwo Uganda yafunguraga imipaka iyihuza na RDC mu bice bigenzurwa na AFC/M23, nabwo byarayibabaje, avuga ko ibyo Uganda yabikoze kubw’impuhwe z’abaturage.
Umusesenguzi Girinka William Kabare yakomeje avuga ko RDC itagomba kwigiza nkana, ngo yibagirwe ko ari yo izigumura abaturage ba Kenya kwanga ubutegetsi bwa perezida William Ruto.
Ninaho yavuze ko Kenya kuba yashyigikira umutwe wa M23 bitagomba kuba ikosa kuri yo, ahubwo ngo bikwiye kuba uburangare bwa RDC.
Avuga ko Kivu zombi zifite abaturage barenga miliyoni 20, kandi ko begereye Kenya kuruta uko begera Kinshasa, bityo inyungu Kenya yagirana na Kivu ziruta kure izo yagirana na Kinshasa.
Rero, avuga ko uhitamo umukunzi ubanza kureba inyungu, ati: “Iyo uhitamo umukunzi ubanza kureba icyo mumaraniye. Ntabwo wahitamo ibitagufitiye inyungu.”
Girinka William Kabare yakomeje avuga ko ajyababazwa na Kivu y’Amajyepfo yahindutse nk’akarima ku Burundi kubera inyungu za perezida Felix Tshisekedi na mugenzi we Evariste Ndayishimiye.
Avuga ko Kenya ari igihugu kizi gushyira ibintu mu gaciro, ati ndetse ibindi bihugu byakagombye kuyigiraho, nabyo bigaha agaciro AFC/M23/MRDP-Twirwaneho.
Avuga ko hari ibihugu byo muri Afrika byagiye bivuka we areba, ashyiramo Eritrea, Sudan y’Epfo, ndetse ashimangira ko na Shara y’iburengerazuba izaba igihugu, maze agira ati: “Kuki Kivu yo itaba igihugu? Tshisekedi ni ingumba itabyara? Cyangwa RDC ni nto ku buryo itamanyagurwa?”
Yasoje avuga ko adashobora kurekura kwirwanaho, ngo kuko yamenye neza ko ari byo se w’imigisha, ndetse ko ari yo mahitamo meza.