
Gen André Ohenzo yerekeje i Bukavu kumurwa Mukuru wa Kivu yamajyepho ho mugihugu ca Republika ya democrasi ya Congo.
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 04.04.2023, saa 12:45PM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Amakuru Minembwe Capital News,imaze guhabwa nuko Brigadier General André Ohenzo, warumaze iminsi itarenga amezi atatu mukarere ka Minembwe yahavuye yerekeza i Bukavu kumurwa Mukuru w’intara ya Kivu Yepho.
Gen Ohenzo yageze Mumisozi miremire y’Imulenge mugace ka Minembwe gaherereye muri Territory ya Fizi nyuma yuko harintambara zishamiranishije ingabo za Republika ya democrasi ya Congo (FARDC) nabaturage b’Irwanaho (Twirwaneho).
Icogihe ingabo za Fardc zariziyobowe n’a Col Alexis Rugabisha, arinabwo Alexis Rugabisha yahise ahamagaza ingabo za FDNB kugira zize kumutabara zikihagera zanze kurwana na Baturage b’Irwanaho nyuma yabwo nibwo zongeye kuva Muminembwe berekeza Indondo ya Bijombo kurubu bakaba bageze muca Rurambo aho bivugwa ko bagiye kurwanya inyeshamba zomumutwe wa Red tabara.
Mugihe harubushamirane hagati yabaturage b’Irwanaho ningabo za Fardc zariziyobowe n’a Col Alexis Rugabisha, État Major ya Province muri Kivu Yepho bohereje Brigadier General André Ohenzo aza kuyobora 12ème brigade ifite icicaro Muminembwe akihagera yabwiye abaturage baturiye akarere kimisozi miremire y’Imulenge ko azanye amahoro mumisozi ati ndetse azatoza ningabo ze kumenya kubana nabaturage bose baturiye Imulenge nimugihe aka karere karikamaze igihe kingana nimyaka irindwi (7) karimo intambara zurudaca.
Ibyo Gen Ohenzo yasezeranije Abaturage harimo kugarura amahoro mukarere ka Minembwe, babigezeho nkuko abaturage babyivugira ikindi kuba abaturage b’Irwanaho ba Minembwe barabonye amahoro igihe ca Gen Ohenzo ibi birimubitumye Gen Ohenzo, adatinda i Mulenge nkuko bamwe mub’Anyamulenge babibwiye Minembwe Capital News.
Abasirikare bakuru bagiye bakora ibibi Muminembwe usanga ahanini aribo bagiye bamara igihe kirekire mukarere ka Minembwe nkuko tubikesha umwe mubaturage utashatse kwivuga izina rye uturiye Minembwe, aho yanatanze urugero agira ati : “Urebye nkaba sirikare bakuru barimo Gen Dieudonne Muhima, ubugome yakoreye ab’Atutsi muri Minembwe biri mubyatumye Amara igihe kirekire mukarere ka Minembwe, igihe ce nibwo hishwe abagore babiri batemaguwe babanjye kubaca amabere mumwaka wa 2020, igihe cuyu Muhima ninabwo Abanyamulenge banyazwe Inka ninshi abandi bakicwa kibandi.”
Urundi rugero yatanze yavuze abitwa ba Katembo avuga ko batinze mukarere kubera ko bakoranaga na Mai Mai yicaga ab’Atutsi ikanyaga n’Inka zabo.
Urundi rugero yatanze nurwa Gen Patrick Opio, uheruka gupfa, yagize ati : “Igihe ca Gen Opio Patrick, muri Minembwe yashatse kugarura amahoro uko yarashoboye kose biri mubyatumye atahabaga kandi ahari kuko bagumye kuzabamuhamagara i Bukavu, igihe ahavuye hakaba intambara hagati yabaturage b’Irwanaho ningabo za Col Alexis Rugabisha, ariko igihe Opio avuye i Bukavu yagea muri Minembwe amahoro akaba.”
Gusa ntamakuru Minembwe Capital News, ifite ahagije kubijanye nokuva kwa Gen Ohenzo mumisozi miremire y’Imulenge mugace ka Minembwe ariko byavuzwe ko Col Alexis Rugabisha yamaze kwitura n’indege Muminembwe yandege yamuzanye niyo Gen Ohenzo yahise yurira yerekeza i Bukavu.




