Uwari ikirangirire akaba n’umuvandimwe wa Michael Jackson yitabye Imana, menya byinshi kuriwe.
Umugabo uzwi ku mazina ya Toriano Adaryll wamamaye mu muziki, yitabye Imana muri irijoro rya keye, ku myaka 70.
Mu muziki yitwaga Tito Jackson, yari umuvandimwe wa Michael Jackson, azwi kandi mu bari bagize itsinda rya Jackson rigizwe n’abantu 5.
Amakuru atandukanye avuga ko uyu mugabo yahitanywe n’indwara y’umutima kandi ko yamufashe ubwo yari mu rugendo, nubwo The Washington Post dukesha iy’inkuru itavuze aho yari yerekeje.
Uyu mugabo wari icyamamare, avuka mu muryango w’abana icyenda, ahanini mu rugendo rwe rw’umuziki yakundaga gucuranga gitari. Mu byumuzika yakoze Album 2, zirimo Tito Time, iyi yayisohoye mu 2016 na under your Spell, yo yayishyize hanze mu 2021.
Asize abana batatu nabo bashinze itsinda rya muzika, ndetse nibo batumye areka gukora umuziki , kugira ngo abafashe kuzamuka ku rugando mpuzamahanga.
Ariko kandi ntiyari yarahagaritse umuziki burundu, kuko ya komeje gukorana n’abavandimwe be mu itsinda rikora ibitaramo bitandukanye hirya no hino ku isi, aho ryaherukaga mu Budage ndetse na Tito akaba yari ahari icyo gihe.
Mu mibereho ye yaburi munsi, yari umugabo uzwiho kugira urugwiro ndetse no kwita ku muryango we cyane, byumwihariko agashimirwa uburyo yakomeje gushyigikira abavandimwe be mu rugendo rw’umuziki nyuma y’uko itsinda ryabo ritandukanye, buri wese agatangira gukora umuziki ku giti cye.
MCN.