Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi.
Hafashwe umukobwa wari ufite misiyo yo kwica abayobozi bo muri Twirwaneho mu misozi miremire y’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 29/05/2025, ni bwo hafashwe uyu mukobwa wari watumwe mu Minembwe kwica abasirikare bakuru bo mu mutwe wa Twirwaneho ugenzura ibice byinshi byo mu misozi y’i Mulenge.
Amakuru yizewe Minembwe Capital News yamaze kumenya ni uko uyu mukobwa yafatiwe mu Mikenke.
Afatwa aturutse ku Ndondo ya Bijombo yerekeje mu Minembwe ahari icyicaro gikuru cya Twirwaneho.
Uyu mukobwa wafashwe, nk’uko ubwe abyivugira yavuye ko yitwa Nyamanoro, kandi ko avuga kwa Tahiro mu Kajembwe.
Yakomeje asobanura ko yatumwe n’ingabo za Leta y’i Kinshasa kuja muri ibyo bice akabashakira nimero za telefone z’abamwe mu bayobozi b’uyu mutwe wa Twirwaneho, ngo cyane cyane iz’umuyobozi mukuru wayo ari we Brig.Gen. Charles Sematama uzwi cyane nk’Intare-Batinya.
Aka gace ka Kajembwe uyu mukobwa yaturutsemo, kagenzurwa n’umutwe wa Gumino uyobowe na Nyamusaraba uwo bivugwa ko ari igikoresho cya General Masunzu kuva kera. Bigakekwa ko iyo dilu(deal) uyu mukobwa yayihawe na General Masunzu abinyujije muri Nyamusaraba.
SI ubwa mbere Lt.Gen.Masunzu ashinjwa ibyo bikorwa, kuko ni gihe General Rukunda Michel uwari uzwi cyane nka Makanika yishwe agabweho igitero cya drone yakoresheje nimero ye ya telefone, nyuma y’aho yari yayihawe muri ubwo buryo bw’uburiganya.
Na nyuma y’aho kandi hagati muri uku kwezi kwa gatanu, General Masunzu yashinjwe kwica visi guverineri w’i ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Gasinzira Juvenali akoresheje umukobwa uwo bavuga ko yamuhaye isumu na we akayimuha ikamwica, ariko ku rundi ruhande hari abahakana aya makuru, ngo kuko nta bimenyetso bifatika bagaragaje.
Ibyo bibaye mu gihe mu rukerera rwa none ku wa kane, drone y’Ingabo za Congo yateye ibisasu mu Mikenke. Gusa ibi bisasu usibye kuba byaturitse bikumvikana cyane bigakanga n’abaturahe bo muri ibyo nta kindi byangije.
Hagataho, turakomeza gukurikirana iyi nkuru kugeza ku iherezo ryayo.
Uwo mukobwa bamukatire urumukwiye Ni umwicanyi kimwe n’abandi Bose.
Birabahaje!