Uwari umuvugizi w’u Rwanda wungirije yitabye Imana.
Alain Mukuralinda wari umuvugizi wungirije wa Leta y’u Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi, nk’uko igitangazamakuru cya Igihe cyo m’u Rwanda cyabitangaje.
Iki gitangazamakuru kivuga ko ejo ku wa kane tariki ya 03/04/2025, ahaga igihe c’isaha y’umugoroba ni bwo Alain Mukuralinda yitabye Imana, aho yaguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal.
Nk’uko cyabisobanuye cyagaragaje ko amakuru avuga iby’urupfu rwe ahamya ko yazize uburwayi bw’umutima.
Alain Mukuralinda witabye Imana yavutse mu 1970, yize amashuri abanza mu Rugunga, ayisumbuye ayigira i Rwamagana, aho yize amasomo y’ibyicungamitungo.
Ni mu gihe kandi n’ishuri rya kaminuza yaryigiye mu Rwanda, ariko yaje kuhava yerekeza mu Bubiligi aho yahise yiga iby’amategeko.
Mu mirimo yakoze, nk’uko Igihe cyakomeje kibitangaza harimo kuba Umushinjacyaha ndetse aba n’umuvugizi w’umushinjacyaha. Yaburanye imanza zikomeye zirimo iz’abakoze ibyaha bya jenocide yakorewe Abatutsi.
Kivuga kandi ko yari umuntu wari uzi gusabana no kwisanisha n’abantu bose agezemo. Ikindi ngo yari umuntu ukunda gutera urwenya, ndetse kandi ngo yakundaga n’umupira kuko yaranafite n’ikipe y’abato.
Alain Mukuralinda ngo ni nawe wahimbye indirimbo y’ikipe y’igihugu Amavubi yitwa “Tsinda batsinde” ndetse kandi ngo yahimbye n’inzindi zandi makipe ziranakundwa cyane.