Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, gikorera mu misozi miremire y’Imulenge, mugace ka Minembwe, cya hagaritse umuyobozi mukuru wa ANR(L’Agence national de reinseignements), mu Minembwe Serugaba Sostene.
Bya vuzwe ko Serugaba Sostene, umuyobozi wa ANR, mu Minembwe, yafunganwe n’u mudamu we uzwi kw’izina rya Toto. Nk’uko iy’inkuru ikomeza ivuga n’uko Sostene, yafashwe ahagana isaha z’igicamunsi, akaba yazize ngo kuba azagurisha amasasu mu baturage B’irwanaho, akaba ari bya vuzwe n’Abasirikare ba mufashe.
Ay’amakuru yemejwe n’abaturage baturiye Komine Minembwe, aho babwiye Minembwe Capital News, ati: “Mu Minembwe, twari amahoro, ndetse n’Isoko ya Gatanu, yari yaremye neza. Ariko bije kugera isaha z’igicamunsi, abasirikare bisuka mu Gatanu bafata Sosistene n’u mudamu we Toto.”
Yunzemo kandi ati: “Rwose, hano mu Minembwe, umutekano wahise uhinduka.”
Ay’amakuru akomeza avuga ko Sosistene Serugaba, wari umuyobozi mukuru wa ANR, ko ashobora koherezwa i Kinshasa, gufungirwayo, nk’uko byagiye bigendekera abandi bashinjwe ibyo byaha.
Sostene Serugaba, ni umugabo uri mu kigero cy’imyaka 54, avuka mu bwoko bw’Abanyamulenge, baturiye Komine Minembwe, akaba yarahawe kuyobora ANR, ahagana mu mwaka w’2007 kugeza ubu yari akiyoboye.
Bruce Bahanda.
Tuzarengana kugeza ryari turakira abo turimo ibyo bavuga ntashingiro bifite nonese niwe ushinzwe depot yibyo bamushinja ahuriyehe namasasu atarumusirikare
Niba aribyo kuki badafata uwayamuhaye bongo mtupu