Uwashinje Netanyahu na Putin ibyaha byo mu ntambara kuri ubu ari mu mazi abira.
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC, rugiye gutangiza iperereza ku byaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bivugwa ko umushinjacyaha muri uru rukiko Karim Khan washinje minisitiri w’intebe wa Israel na perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, ibyaha byo mu ntambara, ibyo bihugu byombi birimo.
Ni dosiye yamaze gutangira nk’uko Associte Press yabitangaje.
Abakozi babiri b’urukiko bavuga ko uwo mugore wahohotewe yabibibwiriye, maze nabo baza guhishura ko Khan yamukoreye ihohoterwa rishyingiye ku gitsina.
Aya makuru yatanzwe n’icyo gitangaza makuru avuga ko uwo mugore yamaze kubazwa n’abashinzwe kugenzura imikorere y’urwo rwego imbere mu kigo ariko yanga gutanga ikirego ngo kuko atari arwizeye.
Bivugwa ko ibyo birego byamaze kugezwa ku rwego rushinzwe kugenzura imikorere y’urwo rukiko, ASP mu kwezi gushize nubwo umushinjacyaha Khan yahakanye ibyo kugira igikorwa kibi yaba yarakoze asaba ko haba iperereza.
Aya makuru anavuga ko muri iki Cyumweru, hatanzwe inyandiko igaragaza ko yakuwe mu nshingano by’igihe gito mu gihe hagikorwa iperereza.
Bivugwa ko urwo rwego rutatangaje niba Khan na we yamaze kubisabwa mu buryo bwemewe n’amategeko.
Nyuma y’uko hasohotse inyandiko igaragaza ko Israel iri gukora ibyaha by’intambara muri Gaza, minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu yamenye ko umushinjacyaha Kharim Khan ashobora kuba ari gushaka uburyo bwo gusohora impapuro zo ku muta muri yombi atangira kumucungira hafi.
Inzego z’ubutasi za Israel bivugwa ko zafashe amakuru agaragaza ko umushinjacyaha Kharim Khan na Fatou Bensouda bagiye gutangiza iperereza ku bibera muri Palestine.
Mu mwaka w’ 2023, nibwo umushinjacyaha Kharim Khan yashizeho impapuro zo guta muri yombi perezida Vladimir Putin na komiseri ushinzwe uburenganzira bw’abana, Lvova Belova, bashinjwa kujyana abana bo muri Ukraine mu Burusiya mu buryo bunyuranyije n’amategeko babambuye imiryango yabo.
Nubwo Leta y’u Burusiya yo yagaragaje ko abo bana bakuwe muri icyo gihugu kubera impamvu z’umutekano.