Uwayoboye urwego rw’ubutasi bw’igisirikare cya Uganda yatawe muri yombi.
Major General James Birungi wayoboye urwego rw’ubutasi bw’igisirikare cya Uganda, yatawe muri yombi ajanwa muri gereza y’Ishami rishyinzwe imyitwarire y’igisirikare.
Biteganyijwe ko agezwa imbere y’ubutabera, kugira ngo bumukurikiraneho ibayaha ashinjwa.
Gen James Birungi akurikiranweho ibyaha birimo ubugambanyi, ruswa, iterabwoba n’ibyaha by’ubwicanyi.
Itabwo muri yombi rye, rifitanye isano n’iperereza ryakozwe n’umugaba mukuru w’ungirije w’igisirikare cya Uganda, Lt.Gen. Sam Okinding.
Iri perereza ryakozwe hagamijwe gucukumbura imyitwarire igayitse ivugwa mu butasi bwa UPDF, n’ibikorwa by’iterabwoba.
Mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki ya 29/08/2025, ni bwo Gen James Birungi yafashwe, ahita ajyanwa gufungirwa muri iriya gereza ya gisirikare irahitwa Makindye.
Iperereza ryatangiye kuvugwa ku basirikare ba Uganda mu ntangiriro z’uyu mwaka, kugira ngo hamenyekane abasirikare ba kuru ba UPDF bavugwaho imyitwarire idahwitse.
Ubwo ayo makuru yatangiraga kuvugwa, ni nabwo Gen James Birungi yakuwe munshingano, ariko azakwemererwa inshingano zo kuba military attache mu Burundi, gusa ntiyigeze azikora.
