Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home History

Uwihishe inyuma ry’iyicwa rya Gen.Rukunda Makanika.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
March 1, 2025
in History
0
Umusaza Col.Rukunda Michel yasimbutse urupfu.
177
SHARES
4.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Uwihishe inyuma ry’iyicwa rya Gen.Rukunda Makanika.

You might also like

Ibyimbitse kuri Marie ushinjwa gukora icyaha cyo kwica umuyobozi i Bukavu.

Ibyo wa menya kuri perezida Ibrahim Traoré ukunzwe cyane muri Afrika no ku Isi.

Hatangajwe amakuru y’urupfu rutunguranye rwa visi guverineri wa Kivu y’Epfo.

Iyicwa rya General Rukunda Michel Intwari y’i Mulenge wari uzwi cyane ku izina rya Makanika, benshi bakomeje kwibaza urupfu yapfuye rubi yishwe n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo (Fardc).

Mu makuru aheruka gushyirwa hanze n’urubuga rwa Campaignforpeacedr.com ahamya ko rufite ibimenyetso simusiga bigaragaza ko “Makanika” yishwe binyuze mu itsinda ryitwa “Akagara” riyobowe na Lt.Gen.Pacifique Masunzu, uyobora zone ya gatatu inashinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Kivu y’Epfo.

Ruriya rubuga rusobanura ko iri tsinda ry’Akagara ribitegetswe na Masunzu, ryataye mu mutego Gen.Makanika bamuvugisha kuri telephone ngendanwa, aho barimo biyita abasirikare ba Fardc batorotse, bakaba barimo bamubwira ko bashaka kwiyunga kuri Twirwaneho.

Rukomeza ruvuga ko General Rukunda atigeze atekereza ko bamuriganya, ndetse akaba yari aniteguye guha ikaze uwo mugana wese kuko yari umugabo w’indashikirwa witangiye ubwoko bwe nka Yesu wapfiriye abanyabyaha.

Ririya tsinda ry’Akagara mu kumuhamagara, inyuma yaryo hari undi mugambi, ari nako telephone ye yarimo ikurikiranwa kugira ngo aho ahagaze naho ari hamenyekane.

Ubwo yitabaga telephone, drone yari yamaze kugera mu kirere itegereje gusa igipimo. Imaze guhabwa icyerekezo cy’aho Makanika ahagaze, yahise itera igisasu ku nzu yararimo kiramwica.

Amakuru yakusanyijwe nyuma y’urwo rupfu, agaragaza ko iriya drone yavuye ku cyicaro gikuru cya zone ya gatatu y’ingabo za Fardc, iyobowe na Lieutenant General Pacifique Masunzu nawe uvuka mu bwoko bw’Abanyamulenge, ariko bamushinja kubagambanira no kubica ngo ni hakunda akabona amapeti yo hejuru.

Ariya makuru dukesha ruriya rubuga avuga kandi ko “Gen.Masunzu, ubwe, yiratiye aba ofisiye ba FARDC kwica mwenewabo wari waritangiye ubwoko bwabo, Abanyamulenge.

Iyicwa rya General Rukunda Michel Intwari y’i Mulenge, ryabyukije amarangamutima y’Abanyamulenge, n’iyabamwe bo mu bihugu byo mu karere, ndetse no kuyindi migabane y’isi, nubwo Abanyamulenge bavuga ko imyitwarire y’Akagara irangwa n’ubugome butangaje. Ahanini aba Banyamulenge bavuga ko “Abanyakagara bagambanira benewabo bagamije kunezeza abategetsi b’i Kinshasa, kabone n’iyo ntacyo abo bategetsi bakora ngo iwabo “mu Burasizuba bw’iki gihugu” hagaruke amahoro.

Ubundi kandi, Gen.Masunzu yategetse ko ingabo za Fardc zikora ibitero ku Banyamulenge, ni bwo mu cyumweru gishize zagabye ibitero i Lundu no muri Nyarujoka, ahatuwe n’Abanyamulenge benshi. Ibyongeye kubongerera imibabaro.

Nyamara nubwo abanzi ba Banyamulenge babahagurukiye barimo nababavukamo bagamije kubarimbura burundu, ariko ntibyabujije ko Imana yabo ibagoboka kandi inyuze ku mutwe wa Twirwaneho washyinzwe na General Rukunda Michel Makanika, wishwe n’Akagara, kuko nyuma y’iminsi ibiri gusa kamwishe, uyu mutwe wafashe komine ya Minembwe yose, iyirukanamo ingabo za Fardc, FDLR na Wazalendo ndetse n’ingabo z’u Burundi.

Nyuma y’aho kandi uyu mutwe wongeye gufata mu Mikenke na Kamombo, kuri ubu uragenzura igice kinini cyo muri iyi misozi miremire y’i Mulenge, iwabo w’Abanyamulenge, ariko nyamara igifashije muri byose, aho uyu mutwe ugenzura hari amahoro azira amakemwa.

Tags: AkagaraIyicwaMakanikaMasunzu
Share71Tweet44Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Ibyimbitse kuri Marie ushinjwa gukora icyaha cyo kwica umuyobozi i Bukavu.

by Bruce Bahanda
May 16, 2025
0
Ibyimbitse kuri Marie ushinjwa gukora icyaha cyo kwica umuyobozi i Bukavu.

Ibyimbitse kuri Marie ushinjwa gukora icyaha cyo kwica umuyobozi i Bukavu. Marie Bizimana ni umukobwa uri mu kigero cy'imyaka iri hagati ya 25 na 20 y'amavuko, akaba mwene...

Read moreDetails

Ibyo wa menya kuri perezida Ibrahim Traoré ukunzwe cyane muri Afrika no ku Isi.

by Bruce Bahanda
May 13, 2025
0
Ibyo wa menya kuri perezida Ibrahim Traoré ukunzwe cyane muri Afrika no ku Isi.

Perezida ukunzwe cyane muri Afrika no ku Isi.

Read moreDetails

Hatangajwe amakuru y’urupfu rutunguranye rwa visi guverineri wa Kivu y’Epfo.

by Bruce Bahanda
May 12, 2025
0
Hatangajwe amakuru y’urupfu rutunguranye rwa visi guverineri wa Kivu y’Epfo.

Hatangajwe amakuru y'urupfu rutunguranye rwa visi guverineri wa Kivu y'Epfo. Visi guverineri w'i ntara ya Kivu y'Amajyepfo, Gasinzira Gashingira Juvenal, ntakiri mu isi yabazima, aho yapfuye muburyo butunguranye....

Read moreDetails

M’u Rwanda intama yabyaye itungura benshi.

by Bruce Bahanda
May 12, 2025
0
M’u Rwanda intama yabyaye itungura benshi.

M'u Rwanda intama yabyaye itungura benshi. I Rubavu ho mu gihugu cy'u Rwanda intama yabyaye abana batandatu icyarimwe, ibyatumye benshi batungurwa kuko bitari bimenyerewe. Aya makuru agaragaza neza...

Read moreDetails

Amarira n’imenshi ku batuye i Bubwari muri Fizi.

by Bruce Bahanda
May 10, 2025
0
Amarira n’imenshi ku batuye i Bubwari muri Fizi.

Amarira n'imenshi ku batuye i Bubwari muri Fizi. Abantu 100 nibo byatangajwe ko bishwe n'umwuzure watewe n'imvura yaguye ari nyinshi i Bubwari muri teritware ya Fizi mu ntara...

Read moreDetails
Next Post
Ibyo wa menya ku nterahamwe yari komeye yafashwe na m23 ikaba yahawe u Rwanda.

Ibyo wa menya ku nterahamwe yari komeye yafashwe na m23 ikaba yahawe u Rwanda.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?