
Mugihe mu Lweba havuzwe intambara uyumunsi ariko intambara nyirizina ngo yaba itaratangira.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 18/08/2023, saa 8:00pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Haravugwa imivurungano hagati ya Mai Mai iyobowe na Colonel Toronto na Mai Mai iyobowe na General Mtetezi Kibukira . Aya ma kimbirane ahanganishije izi Nyeshamba ngo na makimbirane ahanini ashingiye ku moko cangwa se Imirara.
Uwiyita Colonel Toronto, udakunzwe na baturage baturiye ibi bice avuka mubwoko (Umurara) bwa Bashimunyaka, uyu murara ukaba ufite ama Groupement atatu muri teritware ya Fizi, naho muri teritware ya Mwenga bakaba bafite Groupement imwe gusa!
Uwo bahanganye General Mtetezi Kibukira, we avuka mu bwoko bwa Bashimukindji, akaba aruwo muri teritware ya Mwenga.
Mu makuru Minembwe Capital News, imaze kwakira yizewe, dukesha Isoko yacu nuko Colonel Toronto, akunzwe naba Mai Mai benshi bavuka muri teritware ya Fizi, gusa Abaturage bakaba batamushaka kubera kubanyaga ibyabo.
Toronto akaba yahoraga ari umurwayi uyobowe na General Kibukira Mtetezi.
Aba barwanyi bayobowe na General Kibukira Mtetezi, nkuko iyi nkuru ibivuga nuko biyumvamo Colonel Toronto naho General Mtetezi agafatwa nkumushitsi mubice bya teritware ya Fizi. Gusa Abaturage bomuribi bice nabo biyumvamo Kibukira Mtetezi, kuko abuza abarwanyi be kunyaga abaturage.
Minembwe Capital News, yabwiwe ko, Colonel Toronto, yamaze kw’iyonkora kuri Gen Kibukira Mtetezi, Kandi ko Toronto yamaze kuyobokwa n’igice kinini caba barwanyi bomwitsinda rya Bishambuke ariko akaba yayobotswe nabahoraga banyaga abaturage!!
Uwatanze amakuru kuri Minembwe Capital News, yadusabye ko izina rye ritaja mu nkuru ariko yabwiye Minembwe Capital News, ko Gen Kibukira Mtetezi, kurubu ari mumazi abira nimugihe yizeraga abaturage ariko abarwanyi be bose bakaba bamaze kumwihakana bakurikira Colonel Toronto.
Mu mirwano yabaye kugicamunsi canone ibereye mu Lweba, yahuzaga abarwanyi bayobowe na Colonel Toronto n’ingabo za Republika ya Democrasi ya Congo, bakaba bapfaga ko abarwanyi ba Toronto barimo banyaga abaturage.