Uwiyita General Rushaba, akaba afite umutwe w’inyeshamba, w’itwaje imbunda ayoboye, yakuriye inzira kumurima umutwe w’inyeshamba wa Gumino, waherukaga kumusaba gufatikanya nawe bakarwanya Twirwaneho iyobowe na Colonel Rukunda Michel Makanika.
Mu mpera z’ukwezi kwa Cyenda ( 9), byavuzwe ko Alexis Nyamusaraba, umukuru w’ingabo zo mu mutwe wa Gumino, ko yakoresheje i Nama ibera mugace ka Localite ya Kitoga, ahazwi nkagace gatuwemo n’a Bapfulero benshi, muririya misozi miremire ya Lurambo, muri Groupement ya Kigoma, Cheferie ya Bapfulero, muri teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Nk’uko iy’inkuru, igera kuri Minembwe Capital News, ivuga ko iriya Nama yamaze iminsi ibiri(2), igamije ko Mai Mai z’Abapfulero bayobowe na Gen Rushaba, bafatikanya na Nyamusaraba, kurwanya abaturage bo mw’itsinda rya Twirwaneho, aho byavuzwe ko Nyamusaraba, yarimo ababwira ko Makanika afatanije na Banyarwanda.
Bikavugwa ko bamwe muri abo ba Mai Mai bab’Apfulero bahise batangira kumunegura. N’inama byavuzwe ko yari yitabiriwe n’abachefs bo m’ubwoko bw’Abapfulero, bayoboye za Localité, Groupement naza Cheferies.
Mu makuru yatanzwe kumunsi w’ejo hashize, tariki 03/11/2023, anyuze k’umbuga nkoranya mbaga (Social media), yavugaga ko uriya Mai Mai wiyita General Rushaba, ko aheruka nawe guhamagaza aba Mai Mai, ayoboye ndetse ahamagaza n’abaturage ba Bapfulero, baturiye ibice byomuri Groupemant ya Kigoma na Lemera, abasaba kwitandukanya na Nyamusaraba uyoboye umutwe w’inyeshamba wa Gumino, umutwe wavutse ahagana mu mwaka w’ 2011.
Uwiyita General Rushaba, n’inde?
Rushaba, abyarwa na BARAHA, wo m’ubwoko bw’Apfulero, munzu yabajinga. Rushaba yavukana ga na Colonel Mushombe, wigeze kwa ma mara, mukwica no kunyaga abo muboko bw’Abanyamulenge Inka zabo. Gusa yaje kwicwa arashwe muntambara zo mu mwaka w’ 2018.
Abaturiye imisozi ya Lurambo, bahamya ko Mai Mai iyobowe na Rushaba, yakoranye n’umutwe w’inyeshamba wa Gumino, nyuma y’urupfu rwa Colonel Mushombe, aho byavuzwe ko Mushombe yoba yarishwe n’inyeshamba zo mu mutwe wa Red Tabara, zirwanya ubutegetsi bw’u Burundi. Ngo nimugihe uyu Mushombe, Red Tabara zamushinje kuba ari ikimenabanga muri leta y’u Burundi.
Ibi ngobyatereye Gen Rushaba, kwiyonkora kuri Red Tabara maze yihuza na FDB nayo y’uburundi yarisanzwe ikorana byahafi n’inyeshamba zo mu mutwe wa Gumino, muribiriya bice byo muri Lurambo.
Kuri ubu Mai Mai iyobowe na Gen Rushaba isa nitakivuga rumwe nuriya mutwe w’itwaje Imbunda wa Gumino.
By Bruce Bahanda.