
Kuruyu wagatanu, Urukiko rukuru rw’Intara ya Bungoma, mu Burengerazuba bwa Kenya rwategetse ko Eliud Wekesa uzwi ku izina rya Yesu wa Tongaren, akomeza gufungwa indi minsi ine(4), kugira ngo hasuzumwe ubuzima bwo mu mutwe.
Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 12.05.2023. Saa 5:12 Pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Uwiyita Yesu wa Tongaren, aregwa ibyaha byo kwiyita Yesu Kristo, ikindi yigisha abayoboke be ingengabitekerezo zubuyobe, kandi muribamwe yigisha baracari bato, munyigisho ze harimo no guteza imbere amafaranga.
“Yesu wa Tongaren” yagejejwe mu rukiko bwambere kuruyu wa kane(4) tariki 11.05.2023, i Bungoma muri Kenya, nyuma yitabye abapolisi kugira ngo akomeze kubazwa kugira ngo habe iperereza ryimbitse.
Ibi byaje mugihe leta yico gihugu ishaka kugenzura ababwirizwa be bafite imyanya mwidini rye nabamaze kwinjirwa ningengabitekerezo ze.
Uyu mugabo Wekesa, yatangaje ko ari Yesu Kandi ko afite n’abamarayika be avuga ko aba mukurikira ari murwego rwo kumufasha mu mirimo ye nka Kristo umwana w’Imana.
Umuyobozi wiryo dini ry’inzaduka muri Bungoma ho muri Kenya yavuze ko Usomye Bibiliya, usanga Yesu yarafite abamarayika be, hamwe nabigishwa cumi na babiri.
Eliud Wekesa, arinaryo zina yiswe nabamubyaye, yihimbye izina ngo ni: “Yesu wa Tongaren” yagiye avuga mubihe byinshi ko ariwe Yesu.
Wekesa aheruka kubwira itangaza makuru ko nta kintu na kimwe yakoze cyamuteye kwibazwaho na polisi. Yashimangiye ko arimo gukora ibishoboka byose kugira ngo akwirakwize ubutumwa bwiza ku biremwa avuga ko byazimiye.
Polisi muguhamagara umuyobozi wiri dini, kwari ukugira ngwasobanure ibi byaduka bya madini byomuriki gihe dore ko iki gihugu cari kikiri mugikorwa cyogutaburura imirambo y’abantu benshi bishwe aruko biyirije ubusa babisabwe n’umuvugabutumwa wabo. Paul Makenzie, nawe uheruka gutabwa muriyombi ninzego zishinzwe umutekano murico gihugu.
Minisitiri w’umutekano, muri Kenya Kithure Kindiki, yayoboye ibikorwa byo gutaburura imirambo bivugwa ko ariyabantu bishwe babwirijwe kwiyiriza ubusa, imirambo yabo yashyinguwe mu ishyamba rya Shakahola ku nkombe za Kenya.
Paul Mackenzie, umuyobozi w’Idini ryinzaduka muri Kenya abayoboke be bapfuye amaze kubategeka kwiyiriza ubusa kugeza bapfuye.
Minisitiri Kithure Kindiki yavuze ko impfu z’abo bantu ari icyaha cyateguwe asobanura ko leta izasobanura neza uko byagenze kandi ko abantu 25 bamaze gutabwa muri yombi, bari mubyegera bya Paul Mackenzie
Yongeyeho kandi ko abashinzwe iperereza bakurikiranira hafi abo bakoranye n’umuvugabutumwa Paul Mackenzie kandi iperereza riri hafi kurangira.
Imirambo irenga ijana yataburuwe mu murima wa Shakahola bazize inyigisho zubuyobe bwa Paul Makenzie, abapfuye bose babarigwa 133.





