Uwiyitaga Yesu wa Siberiya yahuye n’uruva gusenya.
Sergei Torop wiyitaga Yesu w’isiberiya yakatiwe gufungwa imyaka 12 hamwe n’ibyegera bye, kubera ko yashyize mu kaga ubuzima n’imitingo bya bamwe mu bayoboke b’idini rye yise “idini ry’isezerano rya nyuma.
Amakuru avuga ko uyu mugabo wiyise Yesu w’isiberiya, akaba agiye gufungirwa muri imwe mu ma gereza arinzwe cyane mu gihugu cy’u Burusiya, nk’uko Reuters dukesha iyi nkuru yabitangaje.
Uyu mugabo amakuru akomeza kumuvugaho, agaragaza ko yahoze ari umupolisi mu Burusiya. Ni umugabo ufite imyaka 64 y’amavuko.
Yari asanzwe afite idini rye yashyize rinafite icyicaro mu gace ka Krasnoïrsk muri Siberiya. Iri dini yaritangije mu mwaka wa 1991, ubwo hari igihe Leta Zunze ubumwe z’Abasoviyete (URSS) zasenyukaga.
Abayoboke be yabasobanuriraga ko yavutse bundi bushya, ngo kandi byakozwe n’Imana mu rwego rwo kugira ngo arusheho gukwirakwiza ijambo ry’Imana ku Isi.
Iryo dini rye, amahame yaryo yenda gusa na y’idini ry’Aba-Orthodoxe ryo mu Burusiya, ndetse hari n’andi asa na y’iry’Aba-Boudha. Akaba yaramaze kugeza abayoboke basaga 10.000 hirya no hino ku isi.
Abayoboke be ntibemerewe kurya inyama, kunywa itabi, kunywa ibisindisha ndetse no gukoresha amafaranga. Ahanini abayoboke be benshi batuye mu gace kitwa Petropavlovka gaherereye mu Burasizuba bw’umurwa mukuru wa Moscow mu Burusiya. Baba mutuzu duto tw’imbaho, bakirirwa bavuga amasengesho asingiza uwo mukuru w’idini yabo Sergei Torop, kandi basenga berekeza aho atuye ku gasongero k’u musozi.
Imikorere y’uyu mugabo yatumye polisi itangira kumukoraho iperereza, kubera ihohotera ryo mu buryo bw’imitekerereze akorera abayoboke be, akabariganya n’imitingo yabo irimo n’amafaranga, bigatuma ubuzima bwabo bujya mu kaga gakomeye.
Yesu w’isiberiya yatawe muri yombi kubwa mabwiriza ya perezida Vladimir Putin. Kugira ngo aryozwe ibyo akora. Mbere babanje kumukorera iperereza rikomeye rikozwe n’igipoli cy’u Burusiya gifatanyije n’urwego rushyinzwe umutekano ruzwi nka FSB.
Mu kumufata yafanwe n’abagabo batatu bari basanzwe ari ibyegera bye. Bashinjwa kuba barahungabanyije ubuzima bw’abayoboke babo 16, abandi batandu ubuzima bwabo bujya mu kaga gakomeye.
Urukiko rwa Novosibirsk rwakatiye Sergei gufungwa imyaka 12 mu ntangiriro z’iki cyumweru n’umwe muri ibyo byegera bye witwa Vladimir Vedernikov na we ushinjwa uburiganya gufungwa imyaka 12 muri gereza, mu gihe undi umwe muri ibyo byegera bye witwa Vadim Redkin na we rumukatira gufungwa imyaka 11.
Uretse igihano cyo gufungwa, bategetswe no gutanga miliyoni 40 z’Amalubuli ari na yo mafaranga y’Amarusiya, ayo mafaranga akazatangwa nk’impozamarira kuri abo bayoboke bakorewe ibyaha.