Uwo Hezbollah yagize umuyobozi wayo ni muntu ki?
Umutwe wa Hezbollah washyizeho umuyobozi wayo mushya witwa Naïm Qassem aje asimbura Hassan Nasrallah, wishwe mu minsi mike ishize aguye mu bitero igisirikare cya Israel cyagabye muri Liban.
Ni mu gihe ibi byatangajwe kuri uyu wa 29/10/2024, bitangajwe n’ubuyobozi bw’umutwe wa Hezbollah, buvuga ko bwashyizeho umuyobozi wabo mushya witwa Naïm Qassem kugira ngo azibe icyuho cya Hassan Nasrallah.
Itangazo ry’uyumutwe wa Hezbollah rivuga iy’i nkuru, ryavuze ko uyu muyobozi mushya wa Hezbollah yashyizweho n’urwego njyanama ya “Choura” nk’urwego ruyoboye umutwe wa Hezbollah, rukaba rumushyizeho nk’umuyobozi mukuru wa Hezbollah.
Uyu asimbuye Hassan Nasrallah wapfuye tariki ya 27/09/2024 aguye mu bitero bya Israel yagabye mu majyepfo ya Beirut. Ni mu gihe kugeza n’ubu Israel ikiri mu ntambara n’uy’umutwe wa Hezbollah.
Hachem Safieddine, wahabwaga amahirwe yo kuba ari we ushobora kuzasimbura Hassan Nasrallah, na we aherutse kugwa mu ntambara, kuko urupfu rwe rwemejwe n’umutwe wa Hezbollah mu Cyumweru gishize, ndetse n’abandi bayobozi batandukanye bo mu mutwe Hezbollah.
Naïm Qassem ni umusaza ufite imyaka 71 y’amavuko, ari mubashinze umutwe wa Hezbollah hagati mu mwaka w’ 1982. Ahagana mu mwaka w’ 1991 yagizwe umunyabanga mukuru w’ungirije w’uwo mutwe wa Hezbollah.
Hari amakuru yatanzwe n’igitangaza makuru cya CNews avuga ko uyu muyobozi mushya wa Hezbollah ari umuntu ukanganye, mbese ni umuntu ukunda intambara, ndetse ngo ukunda gushotorana.
Binavugwa ko yagaragaye kuri televisiyo inshuro 3 gusa kuva Hassan Nasrallah yakwicwa. Inshuro yanyuma yagaragaye ku itariki ya 15/10/2024.