Uyu munsi haratangwa igihembo gikomeye ku isi cya Ballon d’Or –ni nde uzakucegukana
Ballon d’Or ni kimwe mu bihembo bikomeye mu mupira w’amaguru, cyatangiye gutangwa mu mwaka wa 1956. Cyashyiriweho guha icyubahiro umukinnyi watsinze cyangwa wagize uruhare rukomeye kurusha abandi mu mwaka w’imikino. Mu mateka yacyo, amazina akomeye cyane yarayihesheje isura idasanzwe: Lionel Messi wayegukanye inshuro umunani, Cristiano Ronaldo inshuro eshanu, ndetse n’abandi nka Ronaldinho, Zinedine Zidane cyangwa Kaká bose basigiye isi y’umupira isomo rikomeye. Iki gihembo kiba kirimo amateka y’abakinnyi bihindura ibitekerezo bya benshi, kandi buri gihe kiba ari ijoro ry’amateka aho isi yose iba yerekeje amaso i Paris, mu nzu y’amateka Théâtre du Châtelet.
Uyu mwaka w’imikino waranzwe n’ibikombe bikomeye, imikino ishimishije n’amasomo y’ubuhanga butangaje. Abakinnyi benshi bahabwa amahirwe yo kwegukana Ballon d’Or 2025 barimo Ousmane Dembélé wigaragaje muri PSG, Lamine Yamal ukiri muto ariko wateje impinduka muri Barcelona, Raphinha wigaragaje muri La Liga, Vitinha wo hagati wakomeje kuba umutima wa PSG, ndetse na Achraf Hakimi ukina inyuma ariko utanga byinshi mu mikino ikomeye.
Ijoro ry’uyu munsi tariki ya 22 zukwa 9 2025 rizaba ari ryo rishobora guhindura amateka. Ese ni nde uzahaguruka mu ruhame, akegukana iki gihembo gikomeye ku isi?