Visi perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua arashinjwa ibyaha birenga icumi.
Icyifuzo cyo kweguza visi perezida wo mu gihugu cya Kenya, Rigathi Gachagua , cyakiriwe ku wa kabiri tariki ya 01/10/2024, cyakirwa na perezida w’inteko ishinga mategeko.
Ni icyifuzo bivugwa ko cyashyizweho umukono n’abadepite 291, hejuru ya bibiri bya gatatu bisabwa, kirerekana ibyaha cumi na kimwe Rigathi Gachagua yahemukiye igihugu cye. Abadepite bashinja visi perezida kuba yararenze ku itegeko nshinga, amategeko ya Kenya ndetse n’amategeko mpuzamahanga.
Hari inyandiko zanditse ku mpapuro zirenga 100, Mengi Mutuse, umudepite w’ishyaka rifite ubwiganze mu nteko ishinga amategeko ya Kenya yashyize hanze ku itariki ya 1/10/2024. Iyi nyandiko ishinja cyane Rigathi Gachagua kuba yarateje amacakubiri ashingiye ku moko ‘bihungabanya ubumwe bw’igihugu.’
Nk’urugero rwatanzwe n’uko umwaka ushize yanenze imiyoborere y’abo mu bwoko buri ku butegetsi, agereranya Guverinoma na Sosiyete ifite abanyamigabane.”
Rigathi Gachagua kandi yashinjwe kuba yarashyigikiye imyigaragambyo yo kurwanya Leta mu kwezi kwa Gatandatu kugira ngo abangamire ububasha bwa perezida Ruto. Nyuma y’icyemezo cy’ubucamanza, Rigathi Gachagua yamaganye ku mugaragaro umucamanza w’urukiko rukuru, ‘bihanishwa kwirukanwa,’ kubera ko ibyo bitero bibangamira ubwigenge bw’ubutabera.
Nk’uko iyi nyandiko ikomeza, Rigathi Gachagua yaba yarabonye mu buryo butemewe umutungo ufite agaciro ka miliyari zirenga 5 z’Amashilingi, cyangwa miliyoni zirenga 35 z’Ama’Euro, abinyujije ku bagize umuryango we.
Nyuma rero y’uko perezida w’inteko ishinga mategeko yakiriye icyifuzo cyo kweguza visi perezida, agomba na we kubigeza kuri perezida wa Sena. Mu gihe Sena yaba yakiriye iki cyifuzo hazashyirwaho komisiyo ishinzwe iperereza.
MCN.