
Visi President wa America yageze kumugabane wa Afrika.
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 27.03.2023, nasaa 1:45PM kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Amakuru agera kuri Minembwe Capital News nuko visi President wa Amerika Kamala Harris ari muri Afurika mu ruzinduko rw’akazi mubijanye nubucuruzi.
Kamala Harris, wamaze Kugera kubutaka bwa Africa, muruzinduko rurebana nubucuruzi kuruyu mugabane wa Afurika. Akimara kugera muri Ghana, yavuze ko Amerika igamije kongera ishoramari muri Afurika mu rwego rwo gufasha gushimangira ubukungu bwayo kuruyu mugabane.
Ibi byavuzwe ko Amerika ishaka kugabanya ingaruka z’Uburusiya n’Ubushinwa ku mugabane wa Afurika.
Uyumudamu Harris, muruzinduko rwe rwakazi kumugabane wa Afrika yatangiriye mugihugu ca Gana, biteganijwe kandi ko azasura Zambiya na Tanzaniya.
Harris yavuze kandi ko uruzinduko rwe rutagamije gusa ubucuruzi ahubwo ko ashaka guteza imbere ubucuti hagati y’Amerika n’ibihugu bya Afurika avuga ko ubushuti bwabo bwahozeho kuva kera.
Ubuyobozi bwa President Biden bugerageza kugabanya ingaruka za Vradimir Putin na Xi Jinping, nimugihe ibi bihugu bibiri Ubushinwa n’Uburusiya barimo bashora imbaraga zabo kuruyu mugabane imari zabo kugira bigarurire abanya frika, dore ko Igihugu c’Uburusiya co kimaze gushira ibikorwa byabo remezo mubihugu bya Afurika, harimo gutoza bamwe mu basirikare bo muribi bihugu biri kuruyu mugabane wa Afrika binyuze mu itsinda rya Wagner, aha twavuga nko muri Congo Kinshasa nahandi.
Uruzinduko rwa Harris muri Afurika ruje nyuma y’iminsi mike urwa minisitiri w’ububanyi n’amahanga Antony Bliken n’umudamu wa mbere wa America Jill Biden nabo bari bavuye muri Afrika.
Iki cyemezo kandi kibaye nyuma y’uko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Serge Lavrov asuye ibihugu bimwe na bimwe byo muri Afurika, Uburusiya busa nkaho bushora imari mu bibazo by’umutekano cyane cyane mu bihugu byo muri Afurika yo hagati niyiburengerazuba.




