
Visi President wa leta Zunze Ubumwe Za America yerekeje mugihugu ca Republika ya Tanzania.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kwitariki 29.03.2023, saa 11:45AM kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Amakuru agera kuri Minembwe Capital News nuko kuruyu wagatatu Visi President wa Joe Biden, uri muruzinduko rwakazi muri Afrika Uyumunsi yerekeje mugihugu ca Republika ya Tanzania avuye mugihugu ca Ghana.
Bivugwa ko uru ruzinduko rwa Harris Kamala, biteganijwe ko azasura ibihugu bitatu gusa biri kuruyu mugabane wa Afrika Zambia, Ghana na Tanzania. Uru ruzinduko rukaba rugamije kuzamura ubucuruzi nogukomeza umubano wa America nibihugu bigize umugabane wa Afrika.
Uru ruzinduko rwa Harris Kamala ruje mugihe Présidents wub’Ufaransa Emmanuel Macron amaze ibyumweru bibiri gusa avuye kuruyu mugabane aho yari yasuye akarere ka Afrika yohagati.
Benshi bibaza impamvu Ibihugu byiburengerazuba bikomeza gusura Ibihugu bya Afrika ariko kubasesenguzi bavuga ko Afrika irwanirwamo nibihugu byiburengerazuba aho bahangana nigihugu c’Uburusiya ndetse n’Ubushinwa.
Ibi bihugu byose byunva burikimwe arico kiyobora Afrika muri Politike zabo.
Umunyamabanga wa America bwana Antony Blinken nawe ubwe avuye Muri Afrika mugihe ce namadame Joe Biden yageze muri Afrika izingendo zose zari zigamije gukomeza umubano wa America na Afrika.




