Waba waruzi impamvu AFC/M23 itirukana burundu ingabo za SADC ku butaka bwa RDC? twabivuye imuzi.
Kuba AFC/M23 itirukana burundu SADC na Monusco? Iki ni kibazo kimaze iminsi cyibazwa n’abenshi cyane mu banyamamkuru, ariko abasesenguzi n’abakurikiranira hafi intambara ibera mu Burasizuba bwa Congo babivuye imuzi.
Uko iminsi ikomeza kwicuma imbere, ni nako ibibera mu Burasizuba bwa Congo bigenda bisobanuka ko ikibazo cy’icyo kibazo kidashobora gutangwa hatabanje gusobanurwa aho ibintu bigeze ku rugamba, ubushobozi bwa dipolomasi AFC/M23 iri gukoresha, nibihishe inyuma yuruhare rwa SADC, Monusco n’ingabo za Congo.
Abasesenguzi benshi, uretse abarwanya AFC/M23 bemeza ko urugamba rwo mu Burasizuba bwa Congo, rumaze guhindura isura.
Binazwi ko AFC/M23 ifite ubushobozi bwo guhashya ibitero byose biba biyigabweho. Ibi ntibyaturutse ku bwitange bwabarwanyi gusa, ahubwo bifitanye isano rya hafi n’uburyo buhanitse bw’ubutasi, gukorana n’abaturage ndetse n’ubushishozi mu guhitamo aho barwana, uko barwana n’igihe barwanira.
Tariki ya 11/04/2025, SADC ku bufatanye na Wazalendo, Ingabo z’u Burundi iza Congo na FDLR bongeye kugerageza gutera i Goma ngo bisubize uyu mujyi birabangira, kubera ubunararibonye bwa AFC/M23 igezeho.
Ariko kandi nubwo AFC/M23 ifite ubushobozi bwo kwirukana burundu ingabo za SADC n’abafatanya bikorwa babo ari bo ingabo za Monusco, hari mpamvu zifatika zituma bitagenda uko benshi babyifuza cyangwa babitekereza. Impamvu ya mbere ni dipolomasi- Intwaro ikomeye cyane mu guhindura amateka kurusha ibituruka by’imbunda.
Umugabo wigeze kuba ambasaderi w’u Budage mu bihugu byinshi byo muri Afrika harimo n’ibyo mu karere RDC iherereyemo, yasuye AFC/M23.
Ni umugabo uzwiho kuba agira inshuti zikomeye ku isi hose, akaba n’inararibonye mu bibazo by’akarere, yagaragaje ko AFC/M23 iri kwitwara neza mu guharanira amahoro mu Burasizuba bwa Congo.
Yashimye cyane uburyo bafunguriye amarembo abashaka kureba aho ibintu bigeze aho guhora bemera amakuru y’impimbano aturuka i Kinshasa mu butegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi.
Iri huriro rya AFC/M23, agaragaza ko ryashyizemo imbaraga mu gushaka diplomasi nyakuri kugira ngo isi yose yibonere uko ibintu bihagaze . Avuga ko imyitwarire yabonanye AFC/M23 ibereye igihugu cyangwa umutwe wifuza kubaka ejo hazaza hadashigikira ku ntambara gusa.
Kuba AFC/M23 itarakubitaguye kubi ingabo za SADC ngo ibirukane burundu bifasha SADC kugira isura nziza ku rwego mpuzamahanga ndetse no mu bihugu abasirikare bayo baturukamo nka Afrika y’Epfo n’ibindi.
Ubundi kandi AFC/M23 irabizi ko kubasohora nabi bishobora kuzana indi ntambara nini ifite ingaruka ku baturage bo muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru no kubandi baturage ba Afrika yo hagati.
Ibi kandi bifitanye isano n’amatora yegereje muri Afrika y’Epfo, aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi biteguye gukoresha gutsindwa kwa SADC nk’intwaro yo kugira amajwi.
Kwemera ko AFC/M23 yabatsinze bishobora guhungabanya ubutegetsi buriho, bikagira ingaruka ku mutekano wa Politiki muri icyo gihugu.
Kandi nubwo Monusco igaragaza ko ari intumwa za LONI, amakuru avuga ko mu bigo byayo harimo abasirikare ba FARDC bihishemo kimwe n’aba SADC.
AFC/M23 yarabimenye, ariko yifashishije ubutasi buhanitse, yubatse icyizere mu banyamahanga ko idashaka imirwano idafite umumaro ahubwo ishaka kugarura ituze n’iterambere mu turere igenzura.
Kugeza ubu ibigo bya Monusco cyo kimwe n’ibya SADC biri ku gipimo cya 99% kuku genzurwa n’iperereza rya AFC/M23. Ushaka gusohoka muri ibyo bigo adahawe uruhushya, araraswa ako kanya. Ibi byose bikorwa mu ibanga rikomeye ry’ubutasi aho gukoresha imbaraga z’intambara.
Bivugwa ko AFC/M23 yashoye umutungo wayo mu ikorana buhanga aho kuwuharira imirwano gusa.
Ibyuma by’iperereza, uburyo bwo kugenzura ibikorwa bya gisirikare hifashishijwe ikorana buhanga, n’uburyo bwihuse byatumye bahora barusha intambwe SADC na FARDC.
AFC/M23 yamenye ko muri iki gihe intwaro atari amasasu gusa, ahubwo imvugo, imikoranire n’amategeko mpuzamahanga nabyo ari intwaro zikomeye.
Ibi nibyo byatumye umugambi wa SADC n’abayoboke bayo wo kwigarurira Goma ubapfubana.
Kuba AFC/M23 itirukana burundu SADC na Monusco si uko itabifitiye ubushobozi, ahubwo ni uko iri gukoresha ubuhanga n’ubwitonzi bwa dipolomasi mu guharanira umutekano urambye.
Ibyo AFC/M23 ikora bigaragaza impinduka mu mitekerereze y’imiyoborere ya gisirikare muri Kivu- aho imbaraga z’amasasu zitagusumba ubushobozi bwa politiki, ikorana buhanga n’ubushobozi mu gucunga amategeko mpuzamahanga.
Ibyo nibyo AFC/M23 yahisemo gukoresha, kandi bigaragaza ko irimo kubicamo neza.