Hasanzwe hari uburyo bwitabazwa mu mavuriro akora ibijyanye n’uburumbuke. Ariko nubwo ubu buryo bwizewe, usanga buhenze si ubwa buri wese.
Amakuru meza kuri ibi ni uko hari uburyo busanzwe ushobora gukoresha ukaba wahitamo igitsina cy’umwana wifuza kubyara.
Rero, ubu buryo bwakoreshejwe imyaka myinshi ariko bukaba butavugwaho rumwe na bose, ariko kandi nta byinshi bugusaba niyo mpamvu ugomba kubugerageza kugira ngo urebe amahirwe yawe ku gitsina runaka ushaka.
Guhitamo igitsina cy’umwana uzabyara mu gihe abashakanye bakoze imibonano mpuzabitsina, amahirwe yo kubyara umuhungu cyangwa umukobwa aba angana. Kwifuza igitsina runaka biterwa n’impamvu zitandukanye; umuco runaka, aho usanga umwana w’igitsina runaka ari we benshi bashyira imbere, ku babyaye abana b’igitsina kimwe bakaba bifuza ikindi, ku bashakanye kwirinda indwara zimwe na zimwe zibasira igitsina runaka n’ibindi.
Impamvu iyariyo yose wakwifuza igitsina runaka, tubibutsa ko umugore atari we utanga igitsina. Ahubwo kubyara igitsina runaka biterwa n’umugabo, kuko umugore we yakira gusa.
Ubusanzwe umugore agira chromosomes ya XX naho umugabo akagira XY. Iyo x y’umugore ihuye na x y’umugabo babyara umukobwa mu gihe x y’umugore yahuye na y y’umugabo bakibaruka umuhungu.
Dore uburyo busanzwe ushobora guhitamo igitsina cy’umwana uzabyara
- Igihe mukoze imibonano mpuzabitsina
Intangangabo zivamo umukobwa (ubwo ni iza x), zirakomera cyane kandi zishobora kubaho igihe kirekire, mu gihe mukoze imibonano mpuzabitsina iminsi mike mbere y’uburumbuke(ovulation), noneho mukifata ntimwongere gukora imibonano vuba, amahirwe yo kubyara umukobwa ariyongera, kuko akenshi intanga zizavamo umuhungu ziba zapfuye.
Intangangabo zivamo umuhungu (ubwo ni iza Y), ziroroshye cyane gusa zirihuta cyane zikaba zagera ku ntangangore vuba. Gukora imibonano ku munsi w’uburumbuke bizakongerera amahirwe yo kwibaruka umuhungu.
Ibi ni byavumbuwe na Dr Shettles Landrum wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu 1960. Ubu bushakatsi bwe buza bwuzuzanya n’ubwari busanzweho, bwo kureba ururenda rwo mu gitsina cy’umugore; iyo rweruruka kandi rworoshye byongera amahirwe yo kubyara umuhungu, mu gihe rukomeye cyane kandi rufashe byongera amahirwe yo kubyara umukobwa.
- Kwifata k’umugore iminsi mike mbere yo gukora imibonano
Kumara byibuze iminsi mike udakora imibonano mpuzabitsina byongera amahirwe yo kubyara umuhungu. Uko intangangabo ziyongera bitewe no kudakora imibonano, niko intanga zitanga umuhungu arizo ziba nyinshi, bityo amahirwe yo kubyara umuhungu akaba ari hejuru kurusha umukobwa.
- Ibyo kurya
Ahanini usanga ufata ibyo kurya bigira uruhare runini ku mikorere y’umubiri ndetse n’uburyo insoro zikora.
Niba wifuza kubyara umuhungu, ukeneye kurya amafunguro akungaye kuri potasiyumu(iboneka mu nyama, imikeke n’ibindi).
Niba wifuza kubyara umukobwa, ukeneye kurya ibikungahaye kuri manyesiyumu(iboneka mu tuboto duto, soya n’imboga rwatsi).
- Uburyo mukora imibonano mpuzabitsina (position)
Pozisiyo zimwe na zimwe (nk’umugabo guturuka inyuma cyangwa umugore hejuru) zituma igitsina cy’umugabo cyinjira cyane, bikongera amahirwe yo kubyara umuhungu kurusha umukobwa.
Mu gitsina cy’umugore habarizwamo aside itorohera intanga zitanga umuhungu, gusa uko ugenda winjira imbere(ugana muri nyababyeyi) niko aside igabanuka. Iyo mu gihe mukora imibonano, igitsina cy’umugabo kibasha kugera kure, biha amahirwe intanga zivamo umuhungu kunyura ahantu hatari aside nyinshi kandi zikagenda urugendo ruto, bityo amahirwe yo kubyara umuhungu akiyongera.
Mu gihe igitsina cy’umugabo kitagera kure, biha amahirwe yo kubyara umukobwa.
Intanga zivamo umukobwa zishoboye kunyura nta nkomyi ahantu hari aside nyinshi, zikaba zagera ku ntangangore vuba, mu gihe izitanga umuhungu zapfuye.
Ubu ni bumwe mu buryo busanzwe bwitabazwa mu gihe ushaka igitsina runaka, ushaka kumenya ibindi birambuye hari ibitabo bibivugaho wasoma ugasanga biragufashije.
MCN.
Waruziko ushobora guhitamo igitsina cy’umwana uzabyara? Dore uko wabigenza.