Leta ya Republika ya Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Kabiri tariki 10/10/2023, batangaje ko ingabo z’u muryango wa EAC ziri mu butumwa bw’amahoro M’uburasirazuba bwa RDC ko zigomba kuva ku butaka bw’iki gihugu bitarenze tariki 8/11/ 2023 ku mvo z’uko iki gihugu kibona ntamusaruro ba babonaho.
Ibi byatumye imitwe y’itwaje imbunda ya APCLS na Nyatura biri mw’ihuriro rya Wazalendo bahise bateguza izi Ngabo za EAC ko bagiye gutangira kubagabaho ibitero nimugihe aba Wazalendo bahaye izi Ngabo amasaha 48h ngobabe bavuye kubutaka bwa RDC.
N’i byatangajwe n’Umuvugizi wa APCLS, Hertier Ndagendange mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Kivu Morning Post, ikinyamakuru gikorera mu kwaha kwa Leta ya RDC.
Ndagendange yagize ati: “Mu masaha 48, ingabo za EAC nizitava ku butaka bwa RDC, turazirasaho nk’uko turasa ku wundi mutwe wa M23. Zatubwiraga ko zaje kwirukana M23, ibyo zavuze byose ntabwo zabikoze. M23 yagabye ibitero muri Kirumbu, Kahira. EAC mugomba kugenda mu masaha 48.”
Uyu Muvugizi yavuze ko hadakwiye kubaho ibiganiro bya Leta ya RDC n’umutwe witwaje intwaro wa M23 ahamya ko ufashwa n’u Rwanda, kuko ngo n’u Rwanda “ntabwo ruganira na FDLR”.
By Bruce Bahanda.