Uyumunsi, abanye-Congo bizihiza umunsi iki gihugu cyaboneyeho ubwigenge i Goma kumurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru Wazalendo mukwizihiza bakoze ibidasanzwe.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 30/06/2023, saa 11:30pm, kumasaha ya Bukuvu na Minembwe.
Muburasirazuba bw’a Repiblika ya democrasi ya Congo, bizihije muburyo budasanzwe ubwo iki gihugu kirimo kwizihiza umunsi mukuru cyaboneyeho ubwigenge.
Abo mwitsinda rya Wazalendo bakoze urugendo maze bazenguruka mumujyi mukuru wa Goma abazengurukaga bari ikivunge cyabantu ib’ihumbi. Wazalendo n’itsinda ririmo Abasore, Abagabo bakuru ndetse n’Abakobwa n’Abadamu bake babashe kwitabira mugihe barimo bizihiza uyumunsi udasanzwe
“bagendaga nta nkweto bambaye usibye isogesi gusa abandi ibirenge byarigutyo,” maze bazenguruka inshuro n’inshi zikubiranije mumujyi wa Goma.
Mugituza bari bambaye imyenda yera, kugitsina gore bo bari bafite amakanzu nimipira mugihe kugitsina gabo bo bashira gaho imipira ndetse n’impu zimpysi harimo nizo mubwoko bw’ingwe, kumitwe bari bashizeho amashara maremare ni nigi kumaguru no kumajosi.
Abari mbere n’inyuma bari bashoreye Intama, Inkoko, Amabata nibindi bitungwa byamatungo magufi.
Uko bazenguruka ga ninako bavuza ga akaruru kenshi ubona bishimiye ko iki gihugu cyabonye ubw’igenge.
Gusa nubwo habaye ibyimo byinshi ariko abaturage bo muburasirazuba bw’iki gihugu bamaze igihe kirekire Muntambara Zurudaca, aho ibihumbi n’ibihumbi bamaze guta Ibyabo abandi barapfuye kugeza nubu iki gihugu kiracyari Muntambara aho gihanganye n’inyeshamba zomumutwe wa M23.