Wazalendo Basahuye Ibigo n’Imitungo y’Abaturage Nyuma Yaho AFC/M23 Ivuye Uvira
Amakuru yizewe aturuka mu mujyi wa Uvira, uri muri teritwari ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko habaye ibikorwa bikomeye byo gusahura no kwangiza imitungo y’abaturage n’ibigo by’ubucuruzi, nyuma y’uko ingabo z’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) zivuye muri uwo mujyi mu ijoro rishyira ku Cyumweru tariki ya 18/01/2026.
Nk’uko ayo makuru abigaragaza, abarwanyi ba Wazalendo, basanzwe bafatanya n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ingabo z’u Burundi ndetse n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR, bahise batangira ibikorwa byo gusahura no kwangiza imitungo, mu buryo bwatunguranye kandi bwahungabanyije bikomeye umutekano n’ituze by’abaturage.
Ibigo n’ahantu byibasiwe n’ibi bikorwa birimo Hoteli Suzana, Teronova, inzu ya Honorable Justin Bitakwira, kwa Muhivwa, hamwe n’ibigo bya DGM, L’OCC, Auditora na CPP DGM. Mbere y’aho, abo barwanyi babanje gusahura ikigo cya OFIDA giherereye i Kavimvira, aho bafashe ibikoresho bitandukanye birimo ameza, ibiribwa n’ibindi bikoresho bikoreshwa mu mirimo ya buri munsi.
Umwe mu baturage bo mu mujyi wa Uvira, wavuganye na Minembwe Capital News, yatangaje agira ati:
“Twababajwe cyane n’uko AFC/M23 ivuye muri uyu mujyi, kuko bari baraduhaye amahoro n’umutekano. Nyuma yo kuhava, bavuga ko byakozwe mu kubahiriza ubusabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Wazalendo bahise baza batangira gusahura no kwangiza imitungo y’abaturage. Bari kurasa icyo bahuye nacyo cyose.”
Yakomeje asobanura ko ayo makuba yatangiye kugaragara ku misozi ihanamiye umujyi wa Uvira, mbere yo gukomereza mu gace ka Kavimvira, aho abo barwanyi bagiye bagura ibikorwa byo gusahura n’iterabwoba, bikomeza gushyira ubuzima n’imibereho y’abaturage mu kaga.
Ibi byabaye byongeye kuzamura impungenge zikomeye ku mutekano mu mujyi wa Uvira no mu bice biwukikije, mu gihe abaturage bakomeje gusaba inzego zibishinzwe gushyira imbere kurinda abasivili, kubungabunga imitungo yabo no kugarura ituze rirambye muri aka gace kamaze igihe karangwamo amakimbirane ashingiye ku mitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo, FDLR ndetse n’imbonerakure z’u Burundi zavuzwe ko zitozwa n’ishyaka riri ku butegetsi muri icyo gihugu, CNDD-FDD.






