Wazalendo basubiranyemo n’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, maze batsa umuriro baramarana.
Ni imirwano yabereye mu gace ka Mabalako muri teritware ya Beni ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Amakuru nk’uko abivuga n’uko insoresore zo mu mutwe witwaje intwaro wa Wazalendo zakozanijeho na FARDC, birangira Wazalendo bagera kuri batandatu bahasize ubuzima.
Byasobanuwe ko Wazalendo aribo batangiye barasa ku ngabo za FARDC, bituma nabo babasubirishya ku batsaho umuriro w’imbunda.
Iyi mirwano yaje ikurikira iyabasirikare ba FARDC babiri bishwe na Wazalendo; bicirwa muri teritware ya Lubelo mu Cyumweru gishize.
Wazalendo ni itsinda ry’abitwaje imbunda bagizwe n’abahoze mu nyeshamba n’imitwe y’iterabwoba, irimo CMC, APCLS, PARECO-OFF, NCD-Renové na FDLR.
Perezida Félix Tshisekedi yigeze kubazwa ku rugomo n’ibyaha bikorwa na Wazalendo.
Icyo gihe yasubije ko abashinja Wazalendo ibi byaha ari abatazi ukuri ndetse n’imiryango yabo banyuzemo.
Yagize ati: “Bamwe muri bo babonye ababyeyi babo basambanywa, bicwa cyangwa bacibwa imitwe. Ntabwo ari abantu batekereza nkawe nanjye. Byibuze ishyire mu mwanya wabo byakanya gato. Birwanaho bakoresheje buri kintu cyose bafite.”
Gusa byaje guhinduka kuko ubu abo nibo basigaye bakozanyaho n’ingabo za RDC cyangwa se bakiba abaturage ibyabo ndetse bakanica.
Major Gen Peter Cirimwami, uyoboye Kivu y’Amajyaruguru aherutse gusaba izo nsoresore kudakomeza kwica no guhohotera ikiremwamuntu.
Tubibutsa ko Wazalendo baheruka kandi kurasa ingabo z’u muryango w’Abibumbye, zari muri bice byo muri Butembo.
MCN.