Meya wa Goma yamaganye imyigaragambyo yateguwe na Wazalendo ni myigaragambyo yateguwe kuva mu Cyumweru gishize aho aba Wazalendo bavuga ko bazamagana ingabo z’umuryango wa b’Ibumbye (Monusco) n’ingabo zakarere ka Afrika y’iburasizuba (EACRF) ziri Mubutumwa bwa mahoro Muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo.
Mu makuru Minembwe Capital News, ifite nuko iyo myigaragambyo yateguwe ko iza kuba uyu munsi tariki 30.08.2023.
Mw’itangazo rigenewe Abanyamakuru ryashizwe hanze n’abateguye iyo myigaragambyo nyuma yuko ryari rimaze kugera hanze Komiseri Mukuru wa Polisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru Kapend Faustin, yahise yamagana iryo tangazo asaba ko inzego zishinzwe umutekano ko zigomba kuba maso bagahagarika ibyo bikorwa yise ko ari iby’urugomo .
Ati: “Ntarwego narumwe rwa leta rwemeye ko iyo myigaragambyo izakorwa. Kurubwo rero abashinzwe umutekano bagomba kuba maso bagahagarika ibyo bikorwa by’urugomo.”
Iyo myigaragambo ikaba yarateguwe n’ishirahanwe ryitwa LA Foix Natural Judaique Messianic vers les Nations FNJMN/AGANO LA UWEZO WA NENO/ WAZALENDO.
Bafite intego igira iti: “Gukomeza gusabisha ndetse noguharanira ubwigenge bwa Republika ya Democrasi ya Congo.”
Ubuyobozi bw’umuyji wa Goma bukaba bwasabye bwana Bisimwa Ephraim, uri mubateguye imyigaragambyo ko ishirahsmwe ryiwe ridafite ibyemezo ryokuba ryakorera ibikorwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, by’umwihariko i Goma.
Abashinzwe gukumira akajagari nokurinda umutekano bahamagariwe kuba bafata ingamba zikakaye kugirango babashe guhagarara mu mihanda yose hataza kuba iyo myigaragambyo.
By Bruce Bahanda.
Tariki 30.08.2023.