Wazalendo bateye hafi n’ i Gakangala ejo ku wa gatatu, “satani ngo yari yabayoboye nabi!”
Ku munsi w’ejo ku wa gatatu tariki ya 02/04/2025, Wazalendo kubufatanye n’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo bagabye igitero ku Banyamulenge bagamije kwigarurira igice cya Gakangala giherereye muri komine ya Minembwe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo ariko ngo “satani wabayoboye kugaba iki gitero yari yabayoboye nabi,” nk’uko Minembwe Capital News yabibwiwe.
Ni ibyo twiganiwe n’umwe mu barwanyi bo muri Twirwaneho, aho yadutangarije ko umwanzi wagabye igitero ku munsi w’ejo ku wa gatatu i Gakangala, satani wa muyoboye yari yamushutse cyane.
Ati: “Satani wabayoboye yari yabashutse nabi. Ibi simbishidikanya. Nibyo.”
Iki gitero kikaba cyaragabwe igihe c’isaha z’igitondo, kuko urusaku rw’imbunda zarimo zikivugiramo rwatangiye kumvikana igihe c’isaha ya saa tanu zuzuye z’igitondo zigeza igihe c’isaha ya saa kumi nebyiri n’iminota 43 z’u mugoroba wajoro.
Bikavugwa ko Wazalendo bagabye iki gitero baribagambiriye gufata i Gakangala, ariko Twirwaneho ibarusha imbaraga, ni mu gihe yabarwanyije irabatsinda ndetse ibasubiza iyo baje baturutse mu mashyamba y’i Lulenge.
Si ukubasubiza inyuma gusa, kuko yanabambuye n’intwaro zirimo “into.”
Uyu murwanyi wo muri Twirwaneho yadusobanuriye ko Wazalendo bagabye iki gitero bari bashutswe, ngo kuko iyo badashukwa ntibaba baracyerekeje i Gakangala, ngo kuko ari ho mu maso ya Twirwanaho.
Yagize ati: “I Gakangala ni hafi n’ahari ibirindiro bya Twirwaneho, rero, Wazalendo gukora iki gitero nsinshidikanya ko satani ubayobora yari yabashutse cyane.”
Yakomeje asobanura ati: “Baje bazi ko bafata i Gakangala, kandi aha ntibyokunda ni mu maso ya Twirwanaho.”
Yanavuze ko ubwo Wazalendo berekezaga i Gakangala kuhagaba igitero binutse i Lulenge bahita bakomeza mu bice abari ku Kabingo barangiza, kandi aha ku Kabingo ni muri Twirwaneho.
Avuga ko igihe ‘umuhinzi’ abonye ibuye mu gihe aba ari guhinga mu murima we, dyabuye ngo ntiriba rikicishe isuka, bityo ngo na Wazalendo ntibyari gukunda ko banesha Twirwaneho.
Hejuru y’ibyo yavuze kandi ko umuntu wese ugambirira kwirukana Abanyamulenge i Mulenge muri iki gihe bitamukundira, ngo ahari byari gushoboka kera ariko kubu bitaba bigikunze.
Ati: “Mubwire Abapfulero n’Ababembe batugabaho ibitero bigamije kutwirukana muri iki gihugu, ibyo barimo ntibizabahira! Byenda mbere barabigerageje, ariko ntibabigezeho, kandi ibyo batashoboye kera n’ubu ntibazabishobora. Hubwo bigiye kubabyarira amazi nk’igisusa.”
Yasoje avuga ko Ababembe n’Abapfulero ko bakwiye kwibagirwa Minembwe nk’uko satani yibagiwe Ijuru kuva wa munsi ikora icyaha Imana ikayihana.
Ati: “Muzabwire Abapfulero n’Ababembe bakwiye kwibagirwa Minembwe nk’ukuntu satani yibagiwe Ijuru.”