Ihuriro rya Wazalendo, CMC,Nyatura n’a Fdlr, bigambye ko bambuye umutwe wa M23 agace ka Kausa.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 06/07/2023, saa 6:20Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Mumirwano yabaye kumunsi w’ejo hashize kuwa Gatatu. Nimirwano yari yahuje umutwe wa M23, n’ihuriro rya Wazalendo, CMC, Nyatura na Fdlr, imitwe yitwaje intwaro ikorana byahafi n’Ingabo za Republika ya democrati ya Congo (Fardc). Iri huriro ryigambye kuba barambuye inyeshamba za M23 agace ka Kausa ko muri teritware ya Masisi, muntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Guhera tariki 1/07, Imirwano yarubuye mugihe hari haciye igihe aka karere ku Burasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo karimo agahenge. Mumakuru dufite kuri Minembwe Capital News, nuko Wazalendo bashigikiwe n’a Leta ya Perezida Félix Tshisekedi bari mubatangije Iyi mirwano aho banigambye kuba aribo bagenzura agace ka Kausa kuva mumirwano yabaye kumunsi w’ejo. Ibi kuriri huriro bibaye ukuri ngobyaba ari gitangaza kuribo kuko bidasanzwe iri huriro kuba ryakwambura umutwe wa M23 agace ka Kausa karimo Abarwanyi ba M23.
Gusa umutwe wa M23 ntaco uratangaza kubyo Wazalendo bakomeje gutangaza ariko amakuru dukesha bamwe mubarwanyi ba M23 nuko mumirwano yabaye kumunsi w’ejo wo kuwa Gatatu M23 yabashe kwambura ibice bigera kuri bitanu ibyambura Ihuriro ry’imitwe ikorana byahafi n’Ingabo za Republika ya democrasi ya Congo :
Ibyo bice M23 yabashe kubambura akaba ari Rusinga, Nyakariba, Nyamitaba n’a Kanzenze utu duce twose turi muri teritware ya Masisi.
Ikindi nuko iri huriro ry’imitwe ikorana byahafi n’Ingabo za Republika ya democrasi ya Congo, ngozaba zikomeje gusubira inyuma zigana mubice biherera za Sake nubwo bigamba gufata agace ka Kausa kari mubirometero bike numujyi wa Sake.
Kurubu haribazwa ico Kinshasa itekereza mukugarura amahoro Muburasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo n’imugihe Perezida Félix Tshisekedi wa RDC, aheruka gutangaza ko bagiye guhanagura umutwe wa M23 kubutaka bw’iki gihugu aho yigabye ko igisirikare cye kurubu gifite ingufu ngo kuburyo hagize ugishotora ngo yahahurira nakaga gakomeye.
ATI: “Siko bizabora kurubu igisirikare cyacyu kirakomeye sinkambere , hagize uwagishotora sinibaza ko yasubirayo amahoro hubwo yahahurira nakaga gakomeye.”
Ibi yabivuze mugihe Iki gihugu ca RDC barimo bizihiza umunsi wa indépendance(Ubwigenge) tariki 30/06/2023.