Wazalendo binjiye i Uvira nyuma yo kuhava kwa AFC/M23, hagaragara ibikorwa bikomeye by’isahurwa
Mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), umutwe wa Wazalendo, ubarizwa mu mitwe yitwaje intwaro ikorana n’Igisirikare cya Leta (FARDC), winjiye mu mujyi wa Uvira kuri iki Cyumweru, tariki ya 18/01/2026, nyuma y’uko abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 bawuvuyemo burundu. Ibi byakurikiwe n’akajagari n’impungenge z’umutekano, aho mu gitondo cyo kuri uwo munsi humvikanye amasasu menshi ndetse hanagaragara ibikorwa by’isahurwa.
Umutwe wa AFC/M23 wari warafashe Uvira, umujyi wa kabiri munini mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu ntangiriro z’ukwezi kwa cumi nabiri umwaka 2025. Nyuma y’igitutu cyaturutse kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uyu mutwe watangaje ko ugiye kuva muri uwo mujyi. Icyakora, abaturage bari basanzwe bafite impungenge z’uko ihindagurika ry’ubutegetsi ryashobora guteza umutekano muke.
Nk’uko byatangajwe n’abaturage bo muri Uvira, Wazalendo binjiye mu mujyi barasa amasasu mu kirere, bagamije kwerekana ko bawugezemo no gusuzuma niba hakiri abarwanyi ba M23 bashobora kubateza imirwano. Amakuru aboneka avuga ko nta mirwano yabaye hagati y’impande zombi.
Wazalendo bageze i Uvira mu masaha ya kare ya mu gitondo, bamwe bakirwa n’abaturage ku mihanda. Bari mu myambaro itandukanye: bamwe bambaye imyenda ya gisirikare, abandi iya gisivile, bitwaje imbunda, mu gihe hari n’abari bafite imyambi n’imiheto.
Nyuma yabo, hageze n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), aho mu masaha ya nyuma ya saa sita bagaragaye mu bice bitandukanye by’umujyi, harimo n’ahari icyambu cya Kalundu, bikaba byagaragazaga ubushake bwa Leta bwo kongera kugenzura umutekano w’uyu mujyi.
Icyakora, amakuru aturuka ku baturage agaragaza ko habaye ibikorwa by’isahurwa. Bamwe bavuga ko hari abaturage basahuye bafatanyije na Wazalendo ndetse n’ingabo za Leta, bagasahura ibigo byinshi by’ubucuruzi n’imitungo y’abaturage mu mujyi wa Uvira.
Ku rundi ruhande, abarwanyi ba AFC/M23 bivugwa ko basubiye mu bilometero bigera kuri 20 mu majyaruguru ya Uvira, ahitwa i Sange, mu kibaya cya Ruzizi.
Kugeza ubu, umupaka wa Kamvivira uhuza Uvira n’igihugu cy’u Burundi uvugwa ko uri mu maboko ya Wazalendo, mu gihe umutekano ukomeje kuba muke, bigatera impungenge abaturage n’abakurikirana ibiri kubera muri aka karere.






