Habonetse imirambo ya Wazalendo, igera muri batandatu( 6). Mu makuru Minembwe Capital News imaze kwakira nuko aba Wazalendo bivugwa ko bishwe nabashinzwe umutekano mu Muji wa Goma ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Nkuko ayamakuru akomeza avuga Wazalendo bari basanzwe bafite Radio, muru pango basanzwe bafitemo icyumbi, bakaba batangariza ga kuriyo Radio ibitandukanye nibyo leta Ishaka.
Uwatanze ayamakuru yagize ati: “Murico Gipango cabagamo Wazalendo cari gituyemo n’abaturage rero muriri joro ryakeye ingabo za Fardc zinjiyemo nyuma nibwo bahise basenyagura inzu yarimo Wazalendo basenya na Radio bafata nu mudamu wari muriyo nzu bamuzizako ariwe munyamakuru wiyo radio.”
Yakomeje atanga inkuru ko “Igihe Wazalendo bagejejwe hanze nibwo haje kuba kutunvikana hagati ya FARDC na Wazalendo bitewe nuko abo Bazalendo hari bagenzi babo bari baje kubatabara nibwo byarangiye ingabo za FARDC zibamishejeho urufaya rwamasasu abagera kuri 6 bahita bahasiga ubuzima.”
Biranavugwa ko uwo mudamu wiswe umunyamakuru wiyo Radio ya Wazalendo warusanzwe muriyonzu byarangiye yishwe ndetse ko hakomeretse n’abandi benshi kurubu izo nkomeri zikaba ziri mubitaro bya CBKA.
By Bruce Bahanda.
Tariki 30.08.2023.