Localite ya Bwegera, i barirwa muri grupema ya ka kamba ho muri cheferie ya Plaine dela ruzizi, teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, ubwicanyi bu komeje gufata intera nimugihe bivugwako muriri joro ryo ku Cyumweru, rishira kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27/11/23, hari Abapfulero baraye bakomerekejwe n’amasasu y’abantu batarabasha kumenyekana.
Amakuru dukesha abaturage ba Bwegera baduhamirije ko ibyo byatumye Ubugome bwongera kwiyongera ni mugihe abo m’ubwoko bw’Abapfulero bahise bavuga ko bariya bakomerekejwe n’Abatutsi. Abapfulero bahise batora Amahiri n’imipanga n’imbunda bavuga ko badashaka kongera kubona abo m’ubwoko bw’Abatutsi (Abanyamulenge) muri Plaine Dela Ruzizi (Mu Kibaya cya Rusizi).
Kuri ubu Abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi (Abanyamulenge), bamaze gufata iy’ubungiro. Gusa bamwe ba hungiye munsi y’u Muhanda ahari ikanisa rya CADC nk’uko iy’inkuru tuyikesha bamwe mu baturage baturiye ibyo bice abandi baganye mu bihugu bituraniye ibyo bice.
Uriya muturage yabwiye Minembwe Capital News, ati: “Mu gicuku(Urukerera) humvikanye urusaku rw’imbunda ninshi. Nyuma bumaze guca neza n’ibwo Abapfulero batangiye kuvuza induru ngo Abanyarwanda ba barwanyije.”
Yakomeje avuga ati: “Kuri ubu Abanyamulenge (Abatutsi), batangiye guhunga berekeza munsi y’u Muhanda wa Bwegera. Abapfulero bahamagaranye bavuga ko bakorera itsembatsemba abaturage ba Batutsi.”
Byavuzwe ko bariya ba Pfulero bagwiriyemo insoresore zo mw’itsinda rya Wazalendo. Bakaba bahagaze bose burumwe y’itwaje imbunda n’u mupanga , intero n’imwe bose ko baratangaza ko badashaka kongera kubona mu Kibaya cya Rusizi, “abantu bamazuru maremare abantu ngo bitwaza Inkoni.”
Uy’u mwaka w’2023, hariya muri biriya bice hakomeje kuvugwa invururu ahanini zishingiye ku moko aho usanga abo mu bwoko bw’Abapfurero ndetse nabo mu bwoko bw’Abarundi batarebana neza aho ahanini bapfa ubuyobozi bwa grupema ya ka Kamba.
Bwegera ibarirwa mu birometero 80 n’u mujyi wa Uvira ndetse ukaba muri 25km n’u Mujyi wa Kamanyola uherere k’umupaka n’igihugu c’u Rwanda.
Bruce Bahanda.