Wazalendo bongeye gutera ibisasu mu nkengero za centre ya Minembwe.
Ihuriro rya Wazalendo rirwana ku ruhande rw’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryateye ibisasu byinshi mu Rugezi mu majy’Epfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe hagenzurwa na MRDP-Twirwaneho bongera gusubira inyuma ntahangana rihabaye.
Ku gicamunsi cy’ejo ku wa kabiri tariki ya 19/08/2025, Wazalendo ni bwo bateye biriya bisasu mu duce two mu Rugezi, ariko ntihagira ubasubiza.
Minembwe Capital News yamenye neza ko ibyo bisasu byarasiwe ku musozi wa Nyakirango ku w’Ihene n’i Muchikachika.
Usibye aya masasu kumvikana muri turiya duce nta kindi yahungabanyije, ndetse n’amakuru agaragaza ko uruhande rwa Wazalendo rwayarasaga, byarangiye basubiye n’ubundi iyo bari baturutse.
Rugezi n’inkengero zayo MRDP-Twirwaneho na M23 byayifashe mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka turimo.
Biyfata nyuma y’imirwano yamaze iminsi itatu ibahanganishije n’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta, rurimo ingabo za RDC, iz’u Burundi, Wazalendo na FDLR.
Nyuma uru ruhande rwa Leta rwakomeje kuyigabamo ibitero by’umusubirizo, ariko uko babigabaga byasubizwaga inyuma na MRDP-Twirwaneho na M23.
Hari n’ubwo uru ruhande rwa Leta ruza rugatera ibisasu gusa, ubundi rukisubirira mu ishyamba, ari nabyo rwakoze aha’rejo.
Ibyo kandi rwabikoze inshuro nyinshi ahagana mu kwezi kwa kane n’ukwa gatanu ndetse no mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatandatu uyu mwaka.
Ibyo bikozwe mu gihe Rugezi n Minembwe bimaze kugarurwamo amahoro, aho ndetse na Mikenke aruko.
Gusa, ikibazo kimwe kigaragara n’icyo kubura umunyu, amasabune, amavuta na carbila. Ibyo byatwe nuko ingabo za FARDC zafunze umuhanda wo kwa Mulima uhuza Minembwe n’ibice by’u mushyashya bya Baraka na Fizi ku i zone.