Wazalendo mu burakari bw’uko M23 ikomeje kubarusha imbaraga ku kigero kiri hejuru cyane, batwitse imodoka zitanu z’amashirahamwe.
Imodoka zatwitswe n’insoresore za Wazalendo zigera muri zitanu, zitwikirwa mu bice biherereye muri teritware ya Lubero, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Nk’uko ay’amakuru abivuga imodoka zatwitswe n’izi shirahamwe rya Tearfund zavaga mu bice byo muri teritware ya Lubero zerekeza muri teritware ya Beni zabanzaga kunyura i Butembo.
Ay’amakuru avuga kandi ko zatwitswe mu ijoro ryo ku Cyumweru rishira kuri uyu wa Mbere, tariki ya 01/07/2024.
Ubuyobozi bwa teritware nabwo bwemeje ay’amakuru kandi buvuga ko ibyo byabereye ahitwa i Kavunano.
Umuyobozi wa teritware ya Lubero, wemeje ay’amakuru yatangaje ko iperereza ryatangiye, ndetse ko hamaze kumenyekana byinshi kuri icyo gitero cyagabwe kuri izo modoka.
Ku rwego rw’i gisirikare rwo, umuyobozi muri aka gace, Col Alain Kiwewe yagize ati: “Maze kumenya ko imodoka zitanu za Tearfund zashaka gufata undi muhanda ugana Luotu ujya Butembo. Ku makuru arambuye, tugomba gutegereza ho.”
Iki gitero ku mudoka z’umuryango w’u butabazi kije nyuma yo gutera imbere kwa M23 yinjira muri teritware ya Lubero.
Kuva ku wa Gatanu w’i Cyumweru gishize, yafashe isantire y’ingenzi ya Kanyabayonga, iza kandi gufata ibindi bice birimo Kayina, Kirumba na Luofu ndetse mbere y’uko ifata ibi bice byose yari yabanjye kubohoza agace ka Miriki.
Kuri uyu munsi imirwano yabereye mu duce twa Kashenge.
Kuba M23 ikomeje kwigarurira ibice byinshi byatumye uburakari bwa Wazalendo burushaho gufata indi ntera bakaba bari gutwika imodoka mu rwego rwo kugaragaza uburakari.
MCN.