Wazalendo na FDLR baheruka guhunga mu Rugezi hamenyekanye ikibazo kibaremerereye.
Amakuru ava mu misozi ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo avuga ko Wazalendo na FDLR baheruka guhunga bava mu Rugezi bagowe no kubona icyo baha abagore n’abana babo, nyuma yuko bahungiye mu mashyamba ari mu Rugezi.
Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa kane uyu mwaka wa 2025, ni bwo umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 bafashe igice cya Rugezi, nyuma y’aho bacyirukanyemo ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa RDC.
Rugezi ni gice giherereye mu majy’Epfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe. Bizwi ko iki gice ko ari cyo cyari indiri ikomeye y’abarwanyi ba FDLR na Wazalendo kuva mu mwaka wa 2018.
Ndetse iki gice iri huriro ry’ingabo za Congo zacyifashishaga mu kugaba ibitero ku Banyamulenge bo mu Marango ya Minembwe no mu bindi bice biherereye mu nkengero za centre ya Minembwe, aho ni nka Gangala, Muriza n’ahandi.
Kuba rero iki gice iri huriro ry’ingabo za Congo zaracyifashishaga mu gusenyera Abanyamulenge no kunyaga Inka zabo, byatumye uyu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 bagifata ubwo bagishoragamo urugamba rukomeye, urwo amakuru akomeza avuga ko rwaguyemo abasirikare benshi bo mu ruhande rwa Leta, bagwiriyemo ingabo z’u Burundi iza Congo na Wazalendo benshi.
Nyuma Wazalendo na FDLR bari muri iki gice, abafite abagore n’abana bahise berekeza mu ishyamba; Ingabo za FARDC n’iz’u Burundi zo zihunga zerekeza i Fizi ku i zone, ndetse izindi muri izo zihuruka i Baraka.
Aya makuru agaragaza ko muri bariya Wazalendo na FDLR bari bafite imiryango, muri bo hari n’abagabo bamwe babaga bafite nk’abagore batatu, n’abafite babiri, abandi umwe.
Hagaragajwe n’ikambi n’ini yubatse hagati mu ishyamba muri ibyo bice, aho ubutumwa bw’amashusho bwagiye hanze bwagaragazaga irimo abana n’abagore benshi, nubwo nta mubare nyawo wabashe gutangwa, ariko bivugwa ko bashobora kuba babarirwa mu magana.
Hari n’ubundi butumwa bwa video na bwo bwashyizwe hanze bugaragaza Wazalendo bari muri iyo nkambi bahetse n’imbunda zabo, ariko abana bari iruhande rwabo bavuza induru bataka n’inzara.
Umwe wo mu bwoko bw’Abafulero uherereye muri ibyo bice wahaye aya makuru Minembwe Capital News, yavuze ko izo mpuzi za Wazalendo na FDLR ko zibabaye cyane.
Yagize ati: “Impunzi za Wazalendo na FDLR ziri mu ishyamba iyo mu Rugezi zirababaye cyane. Zirifuza ko zabona uwabaha ibyokurya.”
Yongeyeho kandi ati: “Basigaje gato bakarimbukira rimwe, mu gihe bokomeza kubura ubufasha.”
Yanavuze ko kuri ubu zifashisha imbuto zo mu mashyamba n’ibindi bimera biribwa, ndetse ubundi ngo zikarya n’inyamanswa zo mu ishyamba.
Hagataho, imisozi ya Rugezi n’inkengero zayo zose, bigenzurwa na Twirwaneho na M23.
Ubundi kandi ibiro bya Komine ya Minembwe n’ahahoze ibigo bikomeye by’ingabo z’iki gihugu n’iz’u Burundi bigenzurwa n’iyi mitwe ibiri uwa Twirwaneho n’uwa M23.