Colonel Brown Njwapa, wari dispo i Kinshasa, k’umurwa mu kuru w’i Gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, bya vuzwe ko ariwe ubutegetsi bwa Kinshasa, bwa haye kuyobora Wazalendo, Insoresore za Barundi na FDLR, muri teritware zitatu, zo mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Nk’uko bya vuzwe Colonel Brown Njwapa, azayobora Wazalendo, muri teritware ya Fizi, Mwenga na Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo. Ibi bibaye mu gihe Maï Maï, Insoresore za Barundi na FDLR, ba maze kw’iyongera mu nkengero za Komine Minembwe aho ziza zivuye i Milimba, Misisi na Kilembwe, muri teritware ya Fizi.
Gusa amakuru yizewe Minembwe Capital News, ikesha Twirwaneho, ahamya ko ahitwa Kwiruru, Localite yahoze iyobowe na Chef Kijamba, i Bumba na Localité Rugezi yo kwa Chef Sabune, hashinzwe ibirindiro bikomeye bya Maï Maï (Wazalendo), FDLR n’Insoresore z’Abarundi, zagiye zivanwa mu makambi y’abarundi bacumbikiwe mu nkambi za Lusenda, muri teritware ya Fizi.
Colonel Brown Njwapa, ni Umusirikare wa FARDC, avuka i Milimba, muri teritware ya Fizi, akaba avuka mu bwoko bw’Abapfurero.
Tu bibutseko ko Abapfulero barahiriye kuzarambika imbunda hasi mugihe Abanyamulenge bo mu bwoko bw’Abatutsi, bazaba bamaze kuva k’u butaka bwa RDC, baragiye i Rwanda na Ethiopia, nk’uko bagiye ba byigamba kenshi.
Ibitero Maï Maï Bishambuke, ya Bapfulero, bamaze kugaba mu Minembwe, bigamije gusenyera Abanyamulenge, bibarigwa muri 87, ariko kwinjira muri Minembwe, bisa nibya ba bereye ingorabahizi, Twirwaneho ya baturage ba Banyamulenge, yagiye ibasubiza inyuma izo nshuro zose.
Mu gitero giheruka ku gabwa i Lumba, no Murwingandura, kigabwe na Wazalendo, tariki ya 25/12/2023, Twirwaneho ya baturage ba Banyamulenge, yagisubije inyuma aho ba bwiye Minembwe Capital News, ko birukanye Wazalendo babatambutsa i Musika, ugana i Lulenge.
Bruce Bahanda.
IMANA ikomeze iturengere na kera yaraturengeye