Umutekano mu Burasirazubwa bwa Repubulika ya Demokorasi ya Congo, ukomeje kuzamo umwuka mubi nimugihe muri Komine ya Karisimbi imwe mu ma Komine agize u Mujyi wa Goma, hari ugushamirana hagati y’abaturage n’Abajura bo mw’itsinda rya Wazalendo bakorana n’ingabo za FARDC.
Byavuzwe ko bariya Wazalendo kuri ubu bari gukora Ubujura bwo k’urwego rwohejuru nimugihe biba mu mazu babanjye gusenya. Ibi babikora igihe c’amasaha y’ijoro gusa.
Iy’inkuru inemezwa n’Umuyobozi w’urubyiruko rwo muri Komine ya Karisimbi. Uriya muyobozi yemejeko uko gusenya amazu bashaka kw’iba kobimaze kugaragara kumazu agera kuri 376. Buriya bujura bukorwa na Wazalendo, bikavugwa ko babukora bitwaje imbunda n’ibikoresho byagakondo. Gusa ahamya kwibi byongeye gufata Indi ntera mu byumweru bibiri bishize.
Bwana Claude Rugo umuyobozi w’urubyiruko rw’Abanyekongo, baturiye Komine ya Karisimbi yagize ati: “Ayomabandi burigihe aza yitwaje imbunda kandi baza bambaye n’imyenda y’i gisirikare cya FARDC.”
Yongeye ati: “Si Ubujura bakora gusa ahubwo banica n’Abantu.”
Uruby’iruko rwomuri Komine ya Karisimbi, mu Mujyi wa Goma, bakaba bahamagariye leta ya Kinshasa ko badakwiye guceceka kwahubwo bagomba kubaba hafi.
Ikindi n’uko ruriya r’ubyiruko rwanenze guceceka kwabashinzwe u mutekano w’abaturage mugihe abo baturage bafite ikibazo cy’abajura bo mw’itsinda rya Wazalendo.
Bruce Bahanda.