Wazalendo yakoreye abaturage igikorwa kigayitse ngo iri guhima AFC/M23.
Ihuriro ry’abarwanyo bo mitwe yitwaje intwaro yibumbiye mu ciswe Wazalendo, irashinjwa gutera uruganda rutunganya icyayi rwa Lemera muri teritware ya Kalehe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, igasahura ivuga ko iri guhima ihuriro rya Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho.
Ibi Wazalendo babikoze ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, tariki ya 07/06/2025, hari nyuma y’aho bari bavuye mu mirwano bahanganiyemo amasaha yakare yo kuri uwo munsi n’abarwanyi bo mu mutwe wa M23 muri utwo duce twaho hafi.
Amakuru avuga ko ibyasahuwe birimo ibikoresho bikoreshwa mu gutunganya umusaruro w’icyayi nk’imashini zitunganya icyayi, izisarura, izumisha, ndetse n’ibindi bikoresho bikoreshwa mu gutunganya no gutwara umusaruro w’icyayi bijanwa ahantu hataramenyekana.
Andi makuru nanone avuga ko ibikoresho byose byafashaga uruganda gukomeza gutanga serivisi zo gutunganya icyayi bariya Wazalendo barabisahuye. Uru ruganda rwasahuwe rwari rusanzwe ari ishingiro y’imibereho y’imiryango isaga 100 ituruka mu gace ka Mbinga no mutundi duce duturiye Lemera aho uru ruganda rwasahuwe rwari rubatswe.
Abatavuga barukoragamo, abenshi bari abakora imirimo itandukanye irimo guhinga, gusarura, gutunganya, no gupakira icyayi, bikabafasha kubona amafaranga abafasha gutunga imiryango yabo.
Kwangirizwa k’uru ruganda byasize benshi mu bwigunge, bamwe batangira kwimuka bajya gushaka ubuzima ahandi, abandi basubira mu mibereho bahozemo bataratangira gukora muri uru ruganda.
Ibi byatumye benshi bo muri abo baturage bagaragaza impungenge n’ibibi bikorwa byakozwe na Wazalendo bakorana byahafi n’ingabo z’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC).
Abaturage kandi bavuga ko ibikorwa nk’ibi byakozwe na Wazalendo bigira ingaruka zikomeye ku bukungu, by’umwihariko ku baturage batuye mu bice bikungahaye ku musaruro w’ubuhinzi .
Bemeza ko iyo uruganda nk’uru iyo ruvuyeho mu buryo butunguranye, hadatakara gusa imirimo, ahubwo n’ubucuruzi bwose buba bwangiritse, ubukene nabwo bukiyongera.
Hagataho, abaturage batuye muri aka gace ka Lemera yo muri teritware ya Kalehe, basabye ko boshyirirwaho ingamba zihamye kugira ngo babone umutekano usesuye, ndetse kandi ngo hakaba umurongo mwiza ku bikorwa by’iterambere.