Umusore yajyanye umukunzi we ku musozi wa metero 30 z’uburebure muburyo bwokwinezeza birangira umukunzi we ahanutse mumanga y’umusozi arapfa.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 29/07/2023, saa 9:07pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Bidasanzwe umusore yatemberanye n’umukunzi we ku musozi ufite metero 30 z’uburebure, aha bari murukundo nuwo yashakaga kuresha ngo amwambike impeta birangira umukobwa apfuye atembagaye mumanga maze batandukana ubutazongera kubonana mubihe byomw’isi.
Byavuzwe ko uwo musore yari uwo mugihugu ca Turkiya. Uwo mukobwa yarafite imyaka 39 yamavuko, yaguye ahari impinga y’umusozi muremure.
Nyiri kuresha yitwaga Nizamettin Gursu, hamwe numukunzi we berekeje ku musozi ngo bahagirire ibihe bitazibagirana mu buzima bwabo, ngo bahaganirire ibyurukundo ndetse n’iby’umubano wabo wakazoza kumubano wabo ariko ikibabaje nta masegonda ibyishimo byabo byamaze.
Mu gihe ibyishimo byari byose kuri Nizamettin na Yesim Demir w’imyaka 39, umusore yasubiye mu modoka agiye kuzana ifunguro, yumva urusaku rw’umuntu utaka, agaruka yihuta asanga umukunzi we yamaze kugwa mu manga.
Yahamagaye ubutabazi ariko ntacyo byatanze, kuko aho bahagereye bagerageje gushitura umutima biba iby’ubusa, kuko yari yamaze gushiramo umwuka.
Nizamettin yabwiye itangazamakuru ati “Nari nahisemo aha hantu kugira ngo tuzagire urwibutso rwiza rw’igihe namusabye ko tubana.”
Uyu musore yemeje ko mbere yo kuhaza bari banyoye inzoga ariko zitari nyinshi, bigakekwa ko umukunzi we yari yasinze, akabura imbaraga zo kwigenzura.
Urubuga rwa 7sur7 rwanditse ko iyi manga umugore yaguyemo ari ahantu harehare kandi heza ngo kuko abantu benshi baba ab’imbere mu gihugu n’abavuye hanze baza kuhasura, ariko ngo nta buryo bwo kurinda impanuka bwigeze buhashyirwa.
Ijambo ry’Imana rivuga ko ntamuntu wabasha gusimbuka umunsi we, aha Bibiliya itugaragariza ko buriwese agira umunsi we wogupfa.