“Yaraye mu mugozi azira Twirwaneho mu Bibogobogo,” ibivugwa n’abaturage.
Colonel Ntagawa Rubaba uyoboye abasirikare ba Leta y’i Kinshasa bari mu Bibogobogo, yafunze umusore w’Umunyamulenge witwa Pilote amuziza gushyigikira ibikorwa byo kwirwanaho.
Igihe c’isaha ya saa kumi nebyiri z’umugoroba w’ahar’ejo ni bwo Pilote yafashwe n’abasirikare ba Col.Ntagawa, bahita bamufungira mu kigo cya gisirikare kiri aha mu Bibogobogo.
Umwe mu baturage batuye mu Bibogobogo yahaye ubwanditsi bwa Minembwe.com ubutumwa bwanditse bugira buti: “Mu dutabarize, Col.Ntagawa karadufunga atuziza Twirwaneho. Ubu saa kumi nebyiri z’umugoroba yafashe Pilote. Ubu arafunze kandi yamutwaye nabi.”
Hagize iminsi abasirikare ba Leta bakorera muri ibi bice barwanya ibikorwa byo kwirwanaho nigisa nabyo cyose.
Fardc yabirwanyije ifatanyije n’abapolisi bakorera muri ibi bice, aho ndetse babyinjijemo n’abamwe mu baturage bo muri ubu bwoko bw’Abanyamulenge batuye mu Bibogobogo.
Hari n’amakuru yatanzwe mbere yavugaga ko aka gace ka Bibogobogo kaba gashaka gushirwamo abarwanyi bo mu mutwe wa Gumino, akaba ari yo mpamvu bamwe badashaka Twirwaneho.
Ni n’amakuru yahamyaga ko iyo gahunda yapanzwe na Lt.Gen.Pacifique Masunzu, gusa abashigikiye Twirwaneho bagenda babyikoma imbere.
Akaba ari yo mpamvu bamwe batangiye gufungwa, nk’uko Abanya-Bibogobogo bakomeje babivuga.
Nyamara Twirwaneho yo mu Minembwe iyobowe na Brig.Gen. Charles Sematama, uzwi nk’Intare-batinya, imaze kwigarurira ibice byinshi byo mu misozi ya Fizi na Mwenga, ahazwi nk’i Mulenge.
Ni mu gihe kurubu igenzura komine ya Minembwe yose ndetse na Mikenke muri secteur ya Itombwe. Ubundi kandi aheruka gutangaza ku mugaragaro ko yifatanyije n’umutwe wa m23 kurwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa ngo kuko buhora butoteza no kwica Abanyamulenge bubaziza uko baremwe.