
Major Ruvugwa Espoir, yafunzwe i Goma bamwita Umunyarwanda.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 13.05.2023, saa 3:30 pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kuruyu wa gatandatu, mumasaha yakare nka satatu, zigitondo Major Ruvugwa Espoir, umupolisi muri RDC, yerekeje mukazi ageze hafi nikibuga c’indege cya Goma, ahura naba GR (Gardé présidentielle), umwe muribo ahita yinjira mumodoka ye Major Ruvugwa ashatse kumusohora ngwamukuremo!! bagenzi buwo barwanya Major Ruvugwa, ngo numunyarwanda.
Umwe mubaturage baturiye i Goma yatanze ubuhamya uko byagenze yagize ati: “Major Ruvugwa Espoir, amaze kubona umusirikare mubarinda Président, yinjiye mumudoka ye yashatse kumusohora agiye kubona abona abandi baje bimena , batangira gutuka Major Ruvugwa, banamubwira amagambo yokumwibasira bamwita numunyarwanda aho barimo banamubwira ngwese uyu Munyarwanda, wu mututsi, kurakubita umu congomani nkande!!.”
Byavuzwe ko baje kururutsa Major Ruvugwa Espoir, mumudoka ye bamujana kumbaraga
bakaba bamufungiye muri contineri, mumujyi wa Goma, kugeza ubu i Modoka ye ntawe uzi aho iherereye.
Haje nokunvikana Audio ya Major Ruvugwa, atabaza umu Police witwa Major Jérémie, amubwira ko yafunzwe babanjye kumutuka ngo ni “Umututsi, Munyarwanda.”
Abatutsi, Muburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo, bicwa umunsi kumunsi bazira ubwoko bwabo, abandi baratotezwa bakanafungwa bazira ururimi rw’Ikinyarwanda, abamaze gufungwa namagana bamwe bafungiwe i Kinshasa abandi Bukavu ndetse na Uvira na Kalemi.
Umwaka ushize ahagana kumwisho wumwaka wa 2022, i Kinshasa, kumurwa mukuru wa Republika ya Demokarasi ya Congo , herekanwe inshusho yumusirikare warimo akurubanwa mumuhanda aho yarimo akurubanwa nabagenzi be bamwita umunyarwanda nkuko byarimo byunvikana mumajwi muri Video yakomeje gucicibikana kumbuga nkoranya Mbaga (Social media), muricogihe.
Mumashusho yerekanwe icogihe wabonaga uwo musirikare yambaye impuzakano yigisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC).
Ikindi cyerekanwaga nimugihe abasirikare ba Fardc bahisemo kwiyambaza abaturage murako gace babasaba gukubita uwo musirikare bamwita ko ari umunyarwanda waje kwivanga mugisirikare cabo.




