YouTube Chanel nshya ya CNTR, amakuru kuriyo.
Felix Ntezeyombi wafunguye YouTube Chanel nshya iyo yahaye izina rya CNTR (Congo nshya Tv and radio), ni Umunyamulenge washatse kugira umusanzu atanga ku gihugu cye akoresheje uyu muyoboro.
Aha’rejo ku wa gatanu tariki ya 06/06/2025, ni bwo iyi channel yashyizwe na Felix yafunguye, aho yahise anatangira kuyinyuzaho ibiganiro bijyanye n’ibibera mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Felix wafunguye iyi YouTube Chanel nshya ya Congo nshya Tv and radio, yabwiye Minembwe Capital News ko nta kindi ayifunguriye usibye gufasha Abanye-Congo kubamenyesha ibibera ku butaka bw’igihugu cyabo.
Yagize ati: “Intego yo gufungura iyi channel nta yindi ni ukuyinyuzaho amakuru agezweho. Ni uwo musanzu wanjye ku gihugu cyambyaye.”
Yavuze ko azajya ayinyuzaho amakuru ya RDC n’ayo mu bindi bihugu bitandukanye byo ku migabane igize iy’isi.
Ati: “Tuzayinyuzaho ibivugwa ku bihugu byo muri Afrika, u Burayi n’ahandi ku Isi.”
Nk’uko abisobanura avuga ko ahanini azibanda kubijyanye na politiki no kuri ruhago (football).
Ndetse yashimangiye ko Football izaziza mu bya mbere, ngo kuko ikiganiro kur’iyo bazagiha umwanya wacyo wihariye kandi urambuye.
Uyu Felix nyiri uyu muyoboro, avuka mu gace k’i Lundu gaherereye hafi na centre ya Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo, mu Burasizuba bwa Congo.

Kuri ubu uyu wahisemo guhagarika indi mirimo yose, yiyegurira itangazamakuru, atuye mu gihugu cya Kenya, akaba ahamaze hafi imyaka ikabakaba icumi.
Ngayo nguko, ushobora kumuteza imbere ukoresheje kureba ibiganiro akora, gusangiza abandi ibyo biganiro no gukora subscribe ndetse ushobora no kumuteza imbere umuteye inkunga y’amafaranga cyangwa ukaba wamugira inama.