Zambia Yirukanye Abanyamahanga, Harimo Abanye-Congo Barenga 80
Leta ya Zambia yatangiye umukwabo ukomeye wo gushakisha abanyamahanga baba ku butaka bwayo badafite ibyangombwa byemewe n’amategeko, igikorwa cyasize Abanye-Congo barenga 80 bafashwe, bamwe basabwa kuva muri icyo gihugu, abandi bimurwa ku ngufu bajyanwa mu nkambi.
Nk’uko byatangajwe, uwo mukwabo wabereye cyane cyane mu mujyi wa Ndola, mu Ntara ya Copperbelt, aho inzego z’umutekano zifatanyije n’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka zasatse mu duce dutandukanye turimo Hill Crest, Mitengo, Kawama, Kansenshi na Dola Hill.
Ubuyobozi bwa Zambia bwatangaje ko muri rusange abantu bagera ku 170 bakomoka mu bihugu bitandukanye aribo bafatiwe muri uwo mukwabo, bakekwaho kuba muri icyo gihugu batabifitiye ibyangombwa byemewe n’amategeko.
Muri abo, Abanye-Congo 80 barimo n’impunzi ni bo bagaragaye ku bwinshi. Muri bo:
Abanye-Congo 15 bari barahungiye muri Zambia bafatiwe i Ndola, basabwa kuhava ku gahato bajyanwa mu nkambi ya Meheba, imwe mu nkambi nini zakira impunzi muri icyo gihugu.
Abandi 36 (barimo abakuze 10 n’abana 26) birukanwe ku mugaragaro kubera kutagira ibyangombwa byo kuhaba, bambukijwe umupaka wa Sakania basubizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abanye-Congo batanu bagumye mu maboko y’inzego z’umutekano mu gihe iperereza rikomeje ku byaha bakekwaho bifitanye isano no kurenga ku mategeko agenga abinjira n’abasohoka.
Hari kandi n’abanyeshuri bakomoka muri Congo bigaga muri Zambia ariko badafite ibyangombwa bibemerera kuhatura cyangwa kuhakorera, na bo basabwe kuva ku butaka bw’icyo gihugu.
Uretse Ndola, imikwabo nk’iyi yanabereye mu murwa mukuru Lusaka, aho nk’uko byatangajwe na NBC News, hafatiwe abantu 242 bakekwaho kuba muri Zambia mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Muri abo harimo:
Abarundi 217
Abanya-Tanzania 15
Abanyarwanda 8
Abanye-Congo 2
Bamwe muri abo bahanishijwe amande n’inkiko, abandi bahabwa ibihano birimo igifungo. Hari kandi abantu 165 bafatiwe mu mikwabo yabereye i Lusaka mu kwezi kwa mbere 2026, bakekwaho kuba muri Zambia batabyemerewe, ariko kugeza ubu bakaba bataracirwa imanza.
Namati Nshika, ushinzwe ibikorwa byo guhuza ikigo n’abakigana mu Biro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Zambia, yatangaje ko iyi mikwabo igamije gukaza iyubahirizwa ry’amategeko no kugabanya ubucucike bukabije muri gereza zo muri icyo gihugu, kuko zimaze kurenza ubushobozi bwazo.
Yasobanuye ko gufata no gusubiza mu bihugu byabo abanyamahanga badafite ibyangombwa biri mu ngamba zo kugabanya umubare w’abafungiye ibyaha bijyanye no kurenga ku mategeko agenga abinjira n’abasohoka.
Yasabye abaturage gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano, bagatanga amakuru ku bantu bakekwaho kuba barenze ku mategeko, anibutsa ko uzafatwa atubahiriza amategeko ashobora gutabwa muri yombi, agacibwa amande, agafungwa cyangwa akirukanwa ku ngufu.
Iki gikorwa kije mu gihe mu karere k’Afurika y’Amajyepfo hakomeje kugaragara ingendo z’abimukira n’impunzi zihunga umutekano muke n’ibibazo by’ubukungu, by’umwihariko mu Burasirazuba bwa RDC.
Bivugwa ko gukaza imikwabo bishobora kugira ingaruka ku mibereho y’impunzi n’abimukira badafite ubushobozi bwo kubona ibyangombwa mu buryo bworoshye, ariko ku rundi ruhande, ubuyobozi bwa Zambia bwo bushimangira ko ari inshingano zabwo kurinda ubusugire bw’amategeko n’umutekano w’igihugu.
Mu gihe iperereza rikomeje ku bafashwe, haracyategerejwe kureba niba hari abandi bazasubizwa iwabo cyangwa niba hari abashobora guhabwa amahirwe yo gutunganya ibyangombwa byabo mu buryo bwemewe n’amategeko.






