Ingabo zo muri Brigade ya 12, ikorera mu misozi miremire y’Imulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, bazishize stand by kuja muri Kivu y’Amajyaruguru, kurwanya M23.
Isoko yacu dukesha iy’inkuru, ivuga ko ingabo zo muri Batayo i korera muri Localite ya Lundu homuri muri Secteur ya Itombwe, teritware ya Mwenga, Batayo iyobowe na Colonel Ekembe, kwariwe wamaze kumenyeshwa ko azafata iyambere kuja mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ahakomeje kubera imirwano ihanganishijije ingabo za leta ya Republika ya Demokarasi ya Congo n’u mutwe wa M23.
Colonel Ekembe, yaramaze igihe kingana n’imyaka ikababa itatu(3), akorera mu misozi miremire y’Imulenge, akaba yaragiye akorera ahantu henshi ho muribi bice nka Mikenke, Kamombo, Minembwe ubu yarari i Lundu.
Gusa Abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi (Abanyamulenge), bagiye bamushinja kubica no kubagirira nabi harimo umusore w’u Munyamulenge uheruka kwicwa n’Abasirikare be nimugihe hariya i Lundu hari habaye akavuyo hagati ya basirikare n’abaturage, mumpera z’Ukwezi kwa Cyenda, uyu mwaka wa 2023 .
Ingabo kandi za Colonel Ekembe, zagiye zishinjwa kw’iba imirima y’abaturage no kubwira Abanyamulenge amagambo ahembera urwango, “Tuzabica, tuzabagirira nabi.” Ay’amagambo bariya basirikare bigeze no kuyandika k’umazu y’Abanyamulenge, i Lundu, aho bakunze kwita kwa Sironi.
Bruce Bahanda.
Nibagende Nabo baje kumva umuliro M23 izabakosore badusenye igihugu batumarira abantu
viagra price in india online