Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo akanaba na Minisitiri w’itumanaho muriyo leta ya Kinshasa, Patrick Muyaya, yemeje ko abanyekongo bifuza ko igisirikare ca RDC (FARDC), cakwinjira mu ntambara n’u Rwanda; gusa akavuga ko ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, bushize imbere uburyo bwa mahoro mu gukemura amakimbirane bafitanye n’u Rwanda.
Minisitiri Patrick Muyaya yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 18/10/2023.
Yagize ati: “Abanye-Congo benshi bashaka intambara, bashaka ko dushira iherezo ku bikorwa by’u Rwanda burundu. Iki ni cyo cyifuzo cy’abanye-Congo.”
Yakomeje agira ati: “Twebwe turi muri Guverinoma turatekereza rwose ko Perezida wa Repubulika atekereza ko intambara atari amahitamo meza, kubera ko intambara igira ingaruka nyinshi. Turi mu nzira ya mahoro kubera ko tugomba gukemura ikibazo kimaze imyaka 20 cyarananiranye.”
Muyaya yatangaje ibi mu gihe intumwa yihariye y’Umuryango w’Abibumbye mu karere k’ibiyaga bigari, Huang Xia, aheruka kubwira akanama ka Loni ko bishoboka cyane ko RDC ishobora kwisanga mu ntambara n’u Rwanda.
Ni nyuma y’iminsi 18 imirwano yubuye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hagati y’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’umutwe wa M23 Kinshasa ivuga ko ufashwa n’u Rwanda.
U Rwanda ku rundi ruhande rushinja Ingabo za Congo kugirana imikoranire n’umutwe wa FDLR basangiye umugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano.
M23 imaze igihe isaba Leta ya Congo ko bajya mu biganiro, gusa Kinshasa yarahiye ko itazigera na rimwe ijya mu biganiro n’uyu mutwe.
Abakurikiranira hafi amakimbirane y’impande zombi bahuriza ku kuba Congo ishize imbere gahunda yo gukoresha ingufu za gisirikare mu rwego rwo gutsinda uriya mutwe.
Amb. Huang cyakora ashimangira ko “igisubizo cya gisirikare cyonyine ntigishobora kuzana amahoro arambye”, akavuga ko bikenewe ko impande zombi zikomeza kuganira mu rwego rwo gukemura ibibazo biriho.
By Bruce Bahanda.