
Abarundi bakabakaba mirongwitanu nababiri( 52), birukanwe k’ubutaka bw’u Rwanda. N’ibyabaye kuri uyu wa Kane ushize aho byavuzwe ko bari binjiye mu gihugu c’u Rwanda, mu buryo butemewe n’amategeko, nk’uko byemejwe n’ubuyobozi k’uruhande rw’u Rwanda bavuga ko aba bahabaga nta byangombwa bafite. Abenshi muri bo ni abahoze ari impunzi bari batashe bava mu nkambi ya Mahama iherereye mu burasirazuba bw’u Rwanda.
Mu makuru aturuka mu nzego z’ubutegetsi mu Ntara ya Kirundo (mu majyaruguru y’u Burundi) avugako abagizweho nizongaruka ko bakomoka muri komini ya Busoni (46), Bugabira (2), Giteranyi (3) zo mu Ntara ya Muyinga (mu majyaruguru y’iburasirazuba) n’umwe uvuga ko akomoka mu ntara ya Cibitoke (amajyaruguru y’uburengerazuba). Uyu avuga ko atazi neza komini yavukiyemo.
Urubuga rwa Sosmediaburundi, rwatangaje ko uyu mugabo uvugwa ko atazi Komine avukamo ngo nyina ni Umunyarwandakazi mu gihe ise ari Umurundi.
Ubuyobozi bwa Komini ya Busoni, bwakiriye aba bantu, butangaza ko bose bamaze kujyanwa mu mavillage bakomokamo uretse uwo muri Cibitoke, “kubera ko atakicyibuka aho yavukiye”.
Ubuyobozi bwa komini ya Busoni buvuga ko bufatanya neza n’u Rwanda mu guhana abantu badafite uburenganzira bwo gutura ku ruhande rumwe cyangwa urundi.
Abenshi mu birukanwe bavuga ko baje mu Rwanda baje gushaka akazi.
Umwe muri bo yagize ati: “Hariya, twunguka byinshi ugereranije no mu Burundi. Nk’urugero, umukozi wo murima yinjiza amafaranga ibihumbi bibiri y’u Rwanda ku munsi. Ni inshuro zirenga zibiri z’agaciro k’ifaranga ry’u Burundi, ”
Barasaba ko hashirwaho guichet imwe ku mupaka kugira ngo yorohereze urujya n’uruza hagati y’u Burundi n’u Rwanda, nk’uko bimeze mu Ntara ya Ngozi na Muyinga.
Iyi nkuru yibutsa ko benshi mu batahutse ari abahoze ari impunzi zavuye mu nkambi ya Mahama mu Rwanda bari baratashe n’ubundi bongera kugaruka kubera ubuzima bugoranye mugihugu c’u Burundi.
By Bruce Bahanda.