
Ubusesenguzi bwatanzwe na Me. ALEXIS RUKARA, aho yavuze k’umiyoborere ya perezida Félix Tshisekedi.
Yabanjye asobanura ko perezida Félix Tshisekedi, ari umuntu ukomeye mubakuru b’i bihugu bayoboye Republika ya Demokarasi ya Congo. Ko kandi Tshisekedi, arimunini K’ubwoko bwose buturiye iki gihugu kiza k’umwanya wa Kabiri k’ubunini muri Afrika.
Yagize ati: “Ese, perezida Félix Tshisekedi, nimuntu ki? Muburyo buziguye Tshisekedi ni umuntu ugaragaraho gucabugufi nokunva i Nama ndetse agaragara nk’umukorana bushake ushaka kubona impinduka nziza ku Gihuguce munzira y’iterambere .”
Alexis Rukara yakomeje agira ati: “Perezida Félix Tshisekedi, har’inzitizi yahuye nazo rugikubita: 1, yahuriranye n’uruvangitirane rwa politike ishingiye k’ubusambo n’ubusahuzi bwabamwe mubaribasazwe muri Guverinoma zagiye zimubanziriza. 2, yongera guhurirana n’intambara zindendeke zishingiye kwirondakoko rikorerwa banyamuke(harimo abatutsi, abahema n’abandi ). 3, Tshisekedi Kandi yahuriranye n’Abazungu basahura imitungo kamere y’igihugu, bishingikirije imitwe amagana y’itwaje imbunda itabirekuriwe( bitemewe namategeko), ibi rero byahinduriye perezida Félix Tshisekedi, umurongo w’ibitekerezo.”
“Niki cyaba gituma Perezida Félix Tshisekedi, yongera kunvako yayobora indi manda mugihe yagombaga kwegura bitewe n’uko imbereye hakiribibazo bikomeye?”
“Ese aremera aganire n’a M23 kugirango ba tunganye ibibazo twavuze haruguru ? Ese iby’uko ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, bushaka kw’irukana ingabo z’u muryango wa EAC akiyegereza SADC byo biramuhira ?….
Tuzabigarukaho ubutaha na Me. Alexis Rukara.
Perezida Félix Tshisekedi, akimara kugera k’ubutegetsi, yagaragaje ko ashaka ibikorwa bizanira igihugu ce n’abaturanyi inyungu:
Kw’ikubitiro yiyambaje perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, amuganiriza kwagura umushinga wa Rwanda Airlways, wari umushinga wagura ubucuruzi k’u bihugu byombi. Gusa uyu mushinga waje guhagarara bivuye k’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Tshisekedi kandi yageze i Bujumbura asaba mugenziwe perezida Evariste Ndayishimiye, kobafatanya na Tanzania bagakora Umuhanda wa Gali ya Moshi (Train), wari guhera Tanzania, Bujumbura na RDC ,unyuze Uvira ukagera i Misisi mubice bya teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo ndetse ukazgera na Lubumbashi unyuze i Kalemi, muri RDC.
Na none kandi Tshisekedi yaganirije perezida wa Uganda, Kuguta Museveni, ko bafatanya bakubaka amazu akomeye y’ubucuruzi mubice byo muri teritware ya Masisi na Rutsuru harimo kuzubaka n’u Muhanda mwiza uzahuza Uganda na Congo.
Ibi byose bisa nibyahekeye munzira, hubwo perezida Félix Tshisekedi, yahise y’ihutira gutangaza ko hari abashaka gukora Balkanisation ku gihugu ca RDC, ibi byaje guhindura imishinga ya Tshisekedi mukarere maze umwuka mubi urabica biracika M’uburasirazuba bwa RDC.
By Bruce Bahanda.