Umukuru w’igihugu c’u Rwanda, Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres. N’ikiganiro cyagarutse ku bibazo by’umutekano muke M’uburasirazuba bwa Republika ya demokarasi ya Congo, Kagame amubwira aho abona igisubizo gikwiye kuva.
Nk’uko tubikesha itangazo ryashizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu c’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri, tariki 07/11/ 2023, ibi biganiro bya Perezida Kagame na António Guterres, byakozwe hifashijwe telefone.
Perezidansi y’igihugu c’u Rwanda, igira iti “Perezida Kagame yagiranye ikiganiro cyiza kuri Telefone n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres ku mpungege zo kwiyongera kw’ibikorwa by’ihohoterwa n’ivangurabwoko bibera mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.”
Perezidansi ikomeza ivuga ko “Perezida Kagame yashimangiye ko nk’uko abibona igisubizo kitazava mu mbaraga za gisirikare ahubwo gishingiye kuri politiki.”
Nanone kandi Perezida Kagame na António Guterres banaganiriye ku mikoranire igamije kuzana amahoro n’ituze muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo hifashishijwe ingamba zashizweho n’akarere.
Ibi biganiro bya Perezida Kagame na António Guterres, bibaye nyuma y’umunsi umwe umukuru w’u Rwanda anabigiranye n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, na byo byagarutse ku bibazo byo M’uburasirazuba bwa RDC.
Muri ibi biganiro byabaye ku wa Mbere, tariki 06/11/ 2023, Perezida Kagame yamenyesheje Blinken ko u Rwanda rushigikiye imyanzuro yagiye ifatwa n’akarere igamije gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano mwiza M’uburasirazuba bwa RDC .
Ibi biganiro byo kuri Telefone Perezida Kagame yagiranye n’aba bayobozi, bibaye nyuma y’ukwezi kumwe imirwano ihanganishije FARDC n’umutwe wa M23 yuburanye ubukana.
Kugeza ubu imirwano ishamiranyije M23 n’ingabo za RDC, iri munkengero z’u Mujyi wa Goma. Leta ya Kinshasa ishinjwa gukorana na FDLR ishinjwa gukora Genocide mu Rwanda ndetse no muri Congo aho bivugwa ko yica abo m’ubwoko bw’Abanyamulenge (Congolese Tutsi).
By Bruce Bahanda.