Abantu batandatu (6), barimo n’umusirikare wo mungabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bashimutswe n’inyeshamba kugeza ubu zitaramenyekana.
N’ibyabaye mw’ijoro ryo kw’itariki ya 24/11/23, bikaba byarabereye ahitwa Kapalapala muri Secteur ya Salamabila, territoire ya Kabambale ho mu Ntara ya Manyema.
Mu makuru yizewe Minembwe Capital News, twamaze kwakira n’uko uriya musirikare wo mungabo za RDC washimutswe afite ipeti rya Lieutenant.
Ay’amakuru kandi yahamijwe n’ishirahamwe rya ARPJ risanzwe rikorera muri kariya karere. Ririya shirahamwe rivuga ko bashimuswe ngo mugihe baguye mu mutego watezwe nizo Nyeshamba zahoraga zitega abagenzi zikabanyaga.
Uriya munsi wo kuwa Gatanu bashimutwa agace bashimutiwemo abagenzi bakoresha i Modoka bari babuze inzira nimugihe u Muhanda wari wangiritse kubera imvura ninshi, hagati ya Kilembwe na Salamabila. Abari murizo modoka baje kugabwaho igitero n’Abantu baje bitwaje imbunda birangira abagera kuri 6 bashimuswe barimo n’uriya musirikare wa Fardc ufite ipeti rya Lieutenant.
Byanavuzwe ko bashimuswe ba banje kunyagwa ifaranga n’ibindi bintu byingirakamaro.
Ishirahamwe ARPJ rivugako rihangayikishijwe n’ibikorwa by’ubugizi bwanabi burigukorerwa murikariya karere ndetse banasaba leta ya Kinshasa gukoribishoboka byose bagatanga umutekano mwiza.
Secteur ya Kabambare igize igihe kirekire irikuberamo intambara zizanwa n’inyeshamba za Maï Maï aho zigera igihe kimwe zir’iya Nyeshamba zigasubiranamo zonyine.
Ibi byatumye Abaturage benshi bahunga biriya bice bagana iy’ubungiro.
Bruce Bahanda.