
Ku gitutu cya leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ingabo zambere z’Ingabo za Kenya ziri m’u butumwa bw’amahoro mu Burasirazuba bwa RDC k’urwego rwa EAC baratangira kuva i Goma berekeza i Nairobi mu gihugu ca Kenya kuriki Cyumweru.
Nk’uko ibinyamakuru bya RDC byatangiye kuvuga iy’inkuru n’uko ziriya Ngabo za EACRF zishinjwa n’ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi kuba barananiwe kubahiriza inshingano zabo ntibarwanya u mutwe wa M23, kuri ubwo abasirikare ba mbere barava k’u butaka bwa RDC kuri uyu wo ku Cyumweru, tariki 03/12/2023, berekeza i Nairobi muri Kenya.
Byavuzwe ko iz’Ingabo kuri uyu wa Gatanu, tariki 01/12/2023, bavanye abasirikare babo bari mu bice bya Kanaba homuri Grupema ya Tongo, teritwari ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru abandi n’abo bari mubice bya Grupema ya Kibumba kuri uyu wo ku wa Gatandatu, dusoje Ingabo za EACRF zikomoka muri Kenya, bagaragaye bazinga ibyabo mu buryo bwo kwitegura, nk’uko iy’inkuru ikomeza ibivuga.
Gusa umugaba Mukuru w’ingabo za EACRF yaheruka gusura Ingabo z’uyu muryango ziva mu Burundi ziri i Mubambiro, aho yahise abakomeza abasaba gukora inshingano zabo.
Gen Francis Ogolla, kuri uyu wo ku wa Gatandatu, tariki 02/12/2023, yashimiye ingabo zose z’uyu muryango wa EAC ziri mu Burasirazuba bwa RDC kuba zarageze kuntambwe ishimishije kubijanye no kubungabunga amahoro mu Burasirazuba bw’iki gihugu ca RDC.
Yagize ati: “Iyo uhawe Ubutumwa jya ugerageza ubukore kinyamwuga kandi ubukore nk’uko bikwiye. Gerageza urwane kundanga gaciro yawe kumico nimigenzo y’ibyo ushinzwe.”
Ingabo za EACRF ziri m’ubutumwa bw’amahoro hariya mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo nka bakomoka Kenya bari bahamaze igihe kingana n’umwaka umwe.
Bruce Bahanda.

